Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko igisirikare cya Congo gifite imbaraga zidasanzwe zo kurasa i Kigali kiri i Goma, ku buryo ni biba umunsi nk’uwo Perezida Kagame azarara mu ishyamba yahunze urugo rwe.
Ni amagambo y’ubushotoranyi yaguye ku nzoka abamushyigikiye atahwemye kwizeza ko azivuna u Rwanda na Perezida Kagame ashinja guhungabanya ubutegetsi bwe.
Ni nyuma kandi y’uko uyu mukuru w’Igihugu aherutse kugereranya Perezida Paul Kagame na Adolphe Hitler wategetse Ubudage.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse yongeye kwibasira u Rwanda anagerekaho igitutsi.
Yagize ati “Isasu rya mbere ry’abo ba…(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
ISESENGURA
Tshisekedi yabwiye abarwanashyaka be ko badakwiriye kugira ubwoba kuko igisirikare cya Congo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma ku buryo na Perezida Kagame umunsi nk’uwo atazarara mu nzu ye.
Yagize ati “Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).”
Amagambo Tshisekedi yatangaje ashobora guhuhura ibintu byari bisanzwe byifashe nabi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko yari agizwe n’imvugo yo guhembera intambara.
Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Tshisekedi kuri uyu wa mbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Gusubiza umuntu w’ikigoryi nk’uyu byaba ari ukwitesha agaciro. Hari ibifite umumaro duhugiyeho, ariko uwo munsi ahoza mu kanwa turawutegereje rwose. Nta ntambara twifuza kuko ibyayo turabizi kumurusha, cyakora ibisazi bye nibigangura akayitangiza nibwo azumva ubukana bw’umuriro atigeze yota!
Ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali se,ko atabikora ni nde wamubujije?Kurasa i Kigali se ni byo byoroshye kurusha kurasa imitwe imutera? Fake president!!!
U Rwanda rwashotoye Congo (DRC) militarily imyaka 30 ishize. Kuki byaba ari ikibazo rutewe n’ukwezi kumwe? Congo yatera u Rwanda ibishatse gusa ibangamiwe na US igikingira ikibaba u Rwanda. Nkuko muteza intambara mujya Congo buri munsi mwitwaje FDLR n’umutekano w’abanyamulenge nako Congolese Tutsis (mugira uruhare mu iyocwa ryabo), ninako bitagateje umutima uhagaze DRC Congo ibihimuyeho.
Ibi nanjye ndabyemera rwose. Usually abanyarwanda twiyumvamo kuba super people. Tukagendera kuri illusions zo ku ngoma ya cyami ngo “u Rwanda ruratera ntirutera”. DRC Congo ifite advanced military technology ku buryo yasiba u Rwanda ku ikarita ya Africa mu masaha abiri. Ikindi twirengagiza mu byo dupfa hagati yacu nuko u Rwanda ni agahugu gatoya cyane. Njya mbwira abanyarwanda batandukanye nti nta mpamvu yo kururyaniramo. Bamwe bumva ko they deserve huge pieces of Rwandan land abandi bakaruturamo nk’abakozi cg abacakara babo. Iyi n’imwe mu mpamvu abanyarwanda benshi batishimye. Gusa Imana irebera inyungu za buri wese. Iyo urenganyije abantu cg ubiyenzaho for long time nkuko inkotanyi zibikora, Imana niyo ikora the final intervention.