Perezida Donald Trump yatangaje ko bazihorera ku basirikare batatu ba Leta zunze Ubumwe za Amerika biciwe mu bitero bya Iran, ariko ateguza ko abandi benshi bashobora gupfa kuko bazakomeza ibitero kugeza bageze ku ntego yatumye babitangiza.
Ni mu butumwa bw’amashusho Perezida Trump yashyize hanze ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, agaruka ku ishusho y’intambara ubu yinjiye ku munsi wa gatatu hagati ya Israel mu bufatanye na Amerika bahanganye na Iran.
Perezida Trump yavuze ko yunamira Abanyamerika nyakuri bakunda igihugu cyabo babuze ubuzima bakirengera.
Aravuga ibi mu gihe abasirikare batatu ba Amerika bamaze kwicwa kuva Amerika itangije ibitero kuri Iran, abandi batanu bakomeretse bikomeye nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Gisirikare bya Amerika bishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom.
Ibi biro ntibyasobanuye aho abapfuye baguye, gusa ibitangazamakuru byo muri Amerika bivuga ko bashobora kuba bariciwe muri Bahrain ubwo Iran yarasaga misile ku birindiro by’abasirikare ba Amerika.
Perezida Trump ati ” Birababaje hashobora kubaho izindi [mfu] nyinshi mbere y’uko irangira [intambara]. Ni ko bishobora kugenda ariko turakora ibishoboka byose ntibigende uko.”
Uyu mutegetsi yagaragaje ko misile ziraswa kure za Iran ziteje ibyago buri Munyamerika.
Yasabye abasirikare ba Iran by’umwihariko abo mu mutwe wa IRGC gushyira intwaro hasi cyangwa ‘bagahura n’urupfu’.
Umunsi wa gatatu w’imirwano, Misile za Iran zikomeje kuraswa mu bihugu byinshi by’Abarabu by’umwihariko ahari ibirindiro bya Amerika.
Abategetsi ba Iran bavuga ko abo barasa atari abo muri ibyo bihugu ko ahubwo barasa Amerika kuko ubwo butaka ari ubwayo.
Ubu abantu 201 bamaze gupfa muri Iran, icyenda baricwa muri Israel.
Umwe arapfa muri Kuwait, batatu muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse nn’abandi babiri muri Iraq bose kubera misile na drones biraswa na Iran.
Igisirikare cya Iran cyigambye kandi kurasa ku bwato rutura bw’intambara bwa Amerika ‘USS Abraham Lincoln’.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
