The Ben yambitse impeta Miss Pamella bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo

Nyuma y’igihe kirekire hibazwa iby’umubano wabo, Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yashyize yambika impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kurushinga.

The Ben yamaze kwambika impeta umukunzi we Miss Pamella

Bombi bamaze iminsi bishimana mu birwa bya Maldives nk’uko bagenda babigaragaza ku mafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi.

Igikorwa cyo kwambika impeta Uwicyeza Pamella, umuhanzi The Ben yagikoze ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021.

Mu mashusho yasakajwe ku rubuga rwa Instagram, The Ben ari kumwe n’umukunzi we Pamella mu bwato buherereye mu birwa bya Maldives, agaragaza Pamella yishimiye intambwe yateye we n’umukunzi we.

Uwicyeza Pamella witegura kubana na Mugisha Benjamin aka The Ben, ni umwe mu bakobwa bagaragaye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019.

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, benshi mu bakunzi babo bahoraga babasaba ko babereka ibirori by’akataraboneka.

Nti haratangazwa amatariki y’ubukwe bwabo naho buzabera ariko amakuru ava mu nshuti za hafi z’ibi byamamare avuga ko igihe kiri bugufi.

Bombi baryohewe n’ubuzima mu birwa bya Maldives aho bambikaniye impeta y’urukundo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Kwambikana IMPETA bitandukanye no Gutera igikumwe.Ntaho bitandukaniye n’ibi byateye byo “gutera ivi”.Ntitugakinishe Imana.Ishaka ko tubana aruko tubanje gutera igikumwe officially,kandi tukabana akaramata.Muli Intangiriro 2:24,hasaba Umugore n’Umugabo “kuba umubiri umwe” (one flesh).
    Ni nk’umucanga na sima bivanze.Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ntabwo bazazuka ku munsi wa nyuma.

  • Uvuze ukuli muvandimwe.Kwishimisha dukora ibyo imana itubuza,ni ukutagira ubwenge.Nkuko Umubwiriza 11:9 havuga,Imana iba izabikubaza.Tuba dukwiye kwishimana gusa n’umuntu twasabye tugakwa,tukajya mu mategeko.Twibuka ko umubiri twawuhawe n’imana,iduha n’amategeko tugomba kugenderaho.Ikibazo nuko abumvira Imana aribo bake nkuko ijambo ryayo rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *