Nyuma y’uko Uwicyeza Pamela agaragaje ibyiyumviro bye ku mukunzi we The Ben, yahise amusubiza ko amukunda.

The Ben na Uwicyeza bamaze iminsi bagaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo. Yifashishije ifoto ari kumwe na The Ben, abinyujije kuri Instagram Stories ye, Uwicyeza yavuze ko atewe ishema n’umugabo The Ben ari we.
Ati ”Ntewe ishema n’uyu mugabo mubona, ndagushimira cyane! Imana iragukunda cyane Mugisha.”
The Ben na we yahise amusubiza mu ijambo rimwe ati ”ndagukunda”.
Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru.
Uyu mukobwa yakunze kugenda agaragaza ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi bitewe n’amagambo agenda atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze.


REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Uyu mukobwa yibuke ko aba Stars babana akaramata n’abakobwa bavuga ko “bali mu rukundo” ari bacye cyane.Abenshi birangirira mu gitanda,bakabata,bagafata abandi.Biba ari ukwishimisha gusa.Bigatuma abakobwa bamwe biyahura,nyamara byitwaga ko bali “mu munyenga w’urukundo”.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana yabahaye ubwiza (beauty),kugirango bazabuhe gusa uwo bazabana babanje gutera igikumwe.Abarenga kuli ibyo,Imana izabahanisha kubima ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ntibazazuka ku munsi w’imperuka wegereje nkuko ijambo ry’Imana ribyerekana.
Mukobwa,urambabaje.Uzabaze abakobwa bakuru bawe uko byabagendekeye.Benshi bakurushaga ubwiza.
Namara kumuhaga azafata undi nawe abankukwe nundi musore bihore gutyo gutyo niko abasore n’inkumi z’abanyarwanda biki gihe bakora gusa abazi ubwenge bakira agakiza cg bakishakira abazungu/ kazi ubundi bakihindurira ubuzima bibonera Visa naho uwo pamela mu myaka ibiri iri mbere azaduha ubuhamya nkuko Vanessa wa Putin Kabalo yabuduhaye gusa bajya babarya nibo babishira bafatanyije n’abakomisioneri, uwiyishe nta ririrwa, ikibabaje nuko baba bafite imiryango yakabagiriye inama yo gutegura ejo heza habo. Ubu tuvugeko the Ben nta wundi mwana yarafite ??????
Birababaje kubona imibiri twahawe n’Imana ku buntu tuyikoresha ibyo itubuza (ubusambanyi).Kandi tukumva turishimye,tubyita ko dukundana,nyamara ari ukwishimisha gusa.Ku munsi w’imperuka,nibwo abantu bakora ibyo Imana itubuza bazamenya ko Imana nayo idakina,nubwo ubu ibihorera.