Nibura abantu 48 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi ababarirwa muri mirongo barakomereka, iriya modoka nini yari itwaye abantu 500 ikora impanuka, ikaba yataye inzira ku muhanda uca munsi y’ubutaka.

Iriya Gari ya moshi ifite rukururana umunani bivugwa ko yagonze ikamyo ikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi yanyereye ihera mu bwinjiriro bw’inzira gari ya moshi inyuramo.
Abatabazi bakomeje gushakisha hose mu bice bya gari ya moshi byangiritse cyane bareba abantu bakirimo umwuka, bamwe babashije kumena ibirahuri by’amadirishya kugira ngo bakize ubuzima bwabo.
Gari ya moshi yavaga ku murwa mukuru Taipei yerekeza ahitwa Taitung, yarimo abantu bajya mu ngendo zijyanye no kwinjira mu minsi y’ikuruhuko y’umwaka.
Amakuru avuga ko hari bamwe bagendaga bahagaze kubera ko Gari ya moshi yarimo abantu benshi cyane.
Gari ya moshi yitwa 408 ni imwe mu zihuta cyane zikoresha iriya nzira ubusanzwe itekanye. Ishobora gufata umuvuduko wa Km 130/h.
Iyi iri mu mpanuka zikomeye mu Taiwan mu myaka mirongo ishize.
Perezida Tsai Ing-wen yihanganishije abagize ibyago, ndetse asaba ko hakorwa iperereza.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

BBC
UMUSEKE.RW
TAIWAN ni ikirwa kinini China ishaka gufata ku ngufu.Ni kimwe mu bibazo 4 bihangayikishije isi,bishobora guteza intambara ya 3 y’isi.Ibindi bibazo ni Iran,North Korea byombi bihanganye na Amerika hamwe n’ikibazo cya South China Sea igihugu cya China gishaka gufata ku ngufu.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.