Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza w’Amavubi

Nyuma y’imyaka isaga 12 avuye mu Rwanda, Umwongereza, Stephen Constantine yongeye guhabwa akazi ko gutoza ikipe y’Igihugu, Amavubi yaherukagamo mu 2014.

Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije kuri X yaryo.

FERWAFA yatangaje ko uyu mutoza yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kongerwa.

Mu Itangazo ryagenewe abanyamakuru, iri Shyirahamwe ryavuze ko Constantine azakomeza gukorana n’abandi batoza bahari barimo Nshimiyimana Eric na Mwambari Serge ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Mu nshingano afite, harimo guhesha u Rwanda itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Ubwo Stephen aheruka mu nshingano zo gutoza Amavubi, yayasize ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA [FIFA Ranking].

FERWAFA yatangaje ko Constantine nk’umutoza mukuru w’Amavubi
Itangazo FERWAFA yageneye abanyamakuru
Stephen Constantine yongeye kugaruka gukorera mu Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *