Nyuma y’uko Rayon Sports igeze kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ishaka kuhakorera imyitozo, yangiwe kwinjira bikoma mu nkokora ibyo umutoza wa Murera, Bruno Ferry yari yateguye.
Iyi kipe yo mu Nzove, yageze mu Karere ka Musanze ku gicamunsi cy’uyu munsi, yifuza kujya gukorera imyitozo yoroheje kuri Stade Ubworoherane ariko yangirwa kwinjira.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Rayon Sports yagaragaye iri mu modoka yangiwe kwinjira muri iyi Stade ndetse umutoza, Bruno Ferry agaragaza uburakari bwinshi.
Amakuru ava i Musanze, avuga ko Musanze FC yiteguye bikomeye uyu mukino w’umunsi w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, uteganyijwe kuzaba ejo Saa Cyenda z’amanywa.


UMUSEKE.RW
