Tour du Rwanda 2026: Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira Team Amani yahembwe moto ya kabiri na Spiro Rwanda nk’Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi mu gace gasoza Tour du Rwanda 2026.
Ni agace kakinwe kuri icyi Cyumweru hasozwa irushanwa rya Tour du Rwanda ya 2026, yegukanwe n’Umudage Kretschy Moritz ukinira NSN Development Team, wakoresheje amasaha 23 iminota umunani n’amasegonda 48 ku ntera y’ibilometero 977,8.
Yakurikiwe na Adamietz Johannes warushijwe iminota ibiri n’amasegonda umunani.
Umunyarwanda waje hafi ni Niyonkuru Samuel wabaye uwa 16 arushijwe iminota itanu n’amasegonda 51 n’uwa mbere.
Spiro Rwanda nk’umwe mu baterankunga b’irushanwa ubwo hakinwaga agace ka munani kazengurutse Kigali ku ntera y’ibilometero 83.8, Umunyarwanda Muhoza Eric ni we wahize abandi Banyarwanda muri ako gace aho yaje ku mwanya wa 7 arushwa amasegonda atatu na Mulueberhan Henok watwaye agace ka Kigali-Kigali.
Muhoza Eric ni moto ya kabiri ahembwe kuko iya mbere yayegukanye yitwaye neza mu gace kavaga i Rubavu kerekeza i Musanze.

Uwahembwe moto ya Spiro izandikwa mu mazina ye hakoreshejwe ibyangombwa bye, ariko akazishyura ikiguzi cy’ibyo byangombwa.
Moto yahawe ishobora kwandikwa gusa mu mazina y’uwayitsindiye nta wundi muntu ishobora kubanza kwandikwaho.
Nyuma yo kumwandikwaho bwa mbere, uwatsinze abishatse yayigurisha undi muntu, ni uburenganzira bwe. Andi mabwiriza yose, harimo amafaranga yo guswapinga, ibikoresho bisimbura ibyangiritse, na serivisi, bizakurikiza amabwiriza asanzwe akoreshwa mu bindi bikorwa bya SPIRO.
Spiro Rwanda yari umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2026, aho yakoze ibikorwa birimo gutanga moto z’amashanyarazi zifashishijwe n’amakipe ashinzwe ibikorwa n’ubufasha mu irushanwa, kwerekana ikoranabuhanga ryo gusimbuza bateri (battery-swapping).
Yaganirije kandi abafana n’abaturage ku byiza byo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe moto zikoresha amashanyarazi, inakora ubukangurambaga ku bisubizo bizanwa no gutwara abantu n’ibintu mu buryo butangiza ibidukikije.





UMUSEKE.RW
