Shema Fabrice yasuye Al-Hilal SC yitegura RS Berkane

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Al-Hilal SC yakire Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc mu mukino wo kwishyura wa ¼ muri CAF Champions League, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye aba banya-Sudani abifuriza kuzitwara neza imbere y’Abanyarwanda bazaba babashyigikiye.

Al-Hilal SC ihagarariye Sudani n’u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League, ikomeje kwitegura umukino wa ¼ wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026 Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino uzahuza aba banya-Sudani na Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc, banganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Berkane Municipal Stadium.

Mu rwego rwo gutera akanyabugabo Al-Hilal SC, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasuye iyi kipe mu myitozo yo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026.

Uyu muyobozi yaginiriye n’ikipe yose muri rusange, ayibutsa ko ikwiye kuzaha ibyishimo Abanyarwanda bazaza kuyishyigikira.

Aba banya-Sudani batsinze imikino yose bakiniye kuri Stade Amahoro mu rugendo rwo kugera mu cyiciro igezemo. Yahatsindiye Mamelodi Sundwons yo muri Afurika y’Epfo, ihatsindira MC Alger yo muri Algérie mu gihe kandi yahatsindiye igitego 1-0 FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC].

Itike ya make yo kureba umukino wa Al-Hilal SC na RS Berkane, ni 2,000 Frw. Kugura itike ni uguca kuri *939*3*2# ugakurikiza amabwiriza.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yasuye Al-Hilal SC ayisaba kuzitwara neza imbere ya RS Berkane
Abasore ba Al-Hilal SC bakomeje gukaza imyitozo
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’ubwatsi kiri inyuma ya Stade Amahoro
Buri umwe yiteguye uyu mukino w’Amateka uzabera mu Rwanda
Al-Hilal SC nta munsi wo gupfa ubusa ifite
Al-Hilal SC imaze kugira igikundiro mu Rwanda
Bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *