Shampiyona y’Isi y’Amagare yagabanyije imyuka ihumanya ikirere i Kigali

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko gufunga imihanda minini mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare byagabanyije imyuka ihumanya ikirere ku kugero cya 45%.

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali haberaga irushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ryari ryahuje abasiganwa barenga 900.

Kugira ngo irushanwa rigende neza, imihanda imwe n’imwe yagiye ifungwa amasaha menshi.

REMA yavuze ko yari yashyizeho sitasiyo 10 zigenzura ikirere mu duce dutandukanye twa Kigali harimo Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo na RDB/Kimihurura.

Imibare ya yerekana ko imyuka ihumanya ikirere izwi nka ‘PM 2.5’ yagabanutseho kugeza kuri 45% mu mihanda yafunzwe, naho mu mihanda yindi igabanukaho hagati ya 30% na 35%.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yavuze ko ibi byagaragaje ko kugabanya imyuka y’imodoka bihita bitanga umwuka mwiza abantu bahumeka.

Ati “Mu gihe cy’irushanwa rya UCI, ikirere cya Kigali cyari gifite umwuka uri ku rwego ruringaniye, rushobora kwihanganirwa n’abantu muri rusange nk’uko amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (WHO) agenga umwuka mwiza abiteganya.”

Yavuze ko ibi bikwiriye gutuma abantu bafata ingamba zirimo gutwara abantu n’ibintu hakoreshweje imodoka rusange, gutwara amagare no kugenda n’amaguru, mu kugera ku mwuka udahumanye.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangiza uburyo bushya bwo gupima imyuka isohorwa n’ibinyabiziga mu rwego rwo gupima umwuka wanduye bisohora.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *