Shampiyona ya Rugby izasorezwa i Rulindo

Nyuma y’amezi atanu amakipe ari guhatana mu bagabo n’abagore, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, bwatangaje ko imikino isoza Shampiyona mu byiciro byombi, izakinwa ejo tariki ya 14 Gashyantare 2026.

Imikino biteganyijwe ko izaba, ni iyo mu cyiciro cya 15s. Mu cyiciro cy’abagabo, amakipe azahura ku mukino wa nyuma ni 1000 Hills Rugby na Lions de Fer RFC.

Mu cyiciro cy’abagore, hazakina 1000 Hills Rugby na Zebras Women RFC. Uretse imikino ya nyuma, hazanakinwa iyo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Mu bagore mu cyiciro cy’abahatanira umwanya wa Gatatu, hazakina Kamonyi Panthers Women na Burera Tigers mu gihe mu bagabo hazakina Kigali Sharks RFC na Gitisi TTS.

Ni imikino biteganyijwe yose izabera ku kibuga kiri kuri Stade yo kwa Nyirangarama mu Karere ka Rulindo.

Lions de Fer ni yo yegukanye igikombe mu bagabo mu gihe mu cyiciro cy’abagore.

Lions de Fer RFC yageze ku mukino wa nyuma
1000 Hills Rugby izahanganira igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka
1000 Hills Rugby yagarutse mu zizahanganira igikombe mu Bagore
Zebras Women RFC izahangana na 1000 Hills Rugby mu Bagore
Gitisi TTS izahatanira umwanya wa Gatatu
Kigali Sharks RFC izahatanira umwanya wa Gatatu
Kamonyi Panthers Women izahatanira umwanya wa Gatatu mu bagore
Burera Tigers izaba ihatana ishaka umwanya wa Gatatu mu Bagore

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *