Senateri utemera ko Tshisekedi ahindura itegeko nshinga yeguye

Modeste Bahati Lukwebo

Visi Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati yeguye kuri uwi mwanya nyuma yo kotswa igitutu kubera kwamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga rya RDC.

RTNC yatangaje kopi y’ukwegura kwa Bahati, iriho ko mu mpamvu yatanze harimo “umwuka wa politike uriho ubu”.

Bahati yeguye mu gihe Sena yariho yitegura gushyiraho komisiyo yo kwiga uko yakurwa ku mwanya we.

Ku wa 04 Werurwe 2026, senateri Modeste Bahati Lukwebo yagaragaje ko atari ngombwa guhindura Itegeko Nshinga rya RD Congo.

Uyu munyapolitiki, uri mu bakomeye muri RDC, avuga ko ikibazo atari imyandikire y’Itegeko Nshinga, ahubwo ari abantu bashinzwe kurishyira mu bikorwa basambaguza igihugu.

Lukwebo ashimangira ko igihugu gifite amategeko ahagije kandi ateguye neza, bityo ko guhindura Itegeko Nshinga ari iturufu n’amacenga ya Tshisekedi n’abamushyigikiye.

Uwo mushinga gamaganye ugamije guhindura ingingo ibuza Perezida Félix Tshisekedi kwiyamamariza manda ya gatatu.

Icyo gihe Bahati yabwiye abanyamakuru ko bikwiye “guhindura imitekerereze mbere yo guhindura inyandiko” z’Itegeko Nshinga.

Nubwo yaje gusaba imbabazi kuri ibyo, igitutu yashyizweho n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi cyatumye yegura ku mirimo ye, biteganyijwe ko azakomeza kuba umusenateri.

Ingingo yo guhindura Itegeko Nshinga rya RD Congo ikomeje guteza impaka mu banyecongo.

Bamwe mu banyapolitiki nka Moïse Katumbi na Martin Fayulu bavuze ko bazahagarika uyu mushinga, kuko ari uburyo bwo gukomeza kugundira ubutegetsi.

Bamusaba kuva ku butegetsi ubwo manda ye ya kabiri, yarahiriye muri Mutarama uyu mwaka, izaba irangiye.

Tshisekedi avuga ko hacyenewe Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bimeze mu by’ukuri muri Congo kandi ryanditswe n’AbanyeCongo,  avuga ko iririho ubu ryandikiwe mu mahanga n’abanyamahanga.

Amatora ataha muri Congo ateganyijwe mu Ukuboza(12) 2028, ubwo manda ya kabiri ya Tshisekedi y’imyaka itanu izaba irangiye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *