Samusure wari warahungiye amadeni muri Mozambique yatahutse

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure muri senema, wari umaze imyaka itatu yarahungiye muri Mozambique kubera amadeni arenga miliyoni 11 Frw yari abereyemo abantu batandukanye, yagarutse mu Rwanda.

Samusure yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.

Akigera i Kigali, yakiriwe n’abarimo umubyeyi we, abo bakinanye filime zitandukanye, inshuti n’abavandimwe.

Yashimiye abaje kumwakira ndetse n’abagize uruhare mu kumufasha kwishyura amadeni kugira ngo agaruke mu Rwanda, yongeraho ko nta “kintu cyaruta iwabo w’umuntu.”

Ati: “Ahantu hose wagera, uko haba hareshya kose, n’iyo haba mu mwobo w’intare, iyo ufite abantu uvamo, iyo ufite Imana burya uvamo.”

Samusure yagiye i Maputo muri Mozambique mu Ukwakira 2022, nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni, ndetse bamwe batangira no kumurega.

Icyo gihe yifashishije imbuga nkoranyambaga atakambira buri wese kumurwanaho ngo arebe ko yakwigobotora ibyo bibazo byari byanamaze kugera mu nkiko akaba yanataha mu rwamubyaye.

Mu Ukuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Samusure igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Icyo gihe byahise bizamura ideni yari asanganywe dore ko yemeraga irya 7.400.000 Frw, ryahise ryiyongeraho ihazabu ya miliyoni 3 Frw bihita biba 10.400.000 Frw.

Abakunzi ba Samusure biyemeje kumufasha ndetse bamwoherereza amafaranga nawe agenda akemura ibyo bibazo kuri ubu agahamya ko atashye i Kigali ibyinshi yaramaze kubishyira ku murongo.

Samusure aramukanya n’umubyeyi we

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *