Inteko y’Umuco n’Inkoranyabitabo y’Igihugu bamuritse ibitabo byashyizwe mu buryo bw’amajwi (audio books), ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo koroshya isoma ry’ibitabo no kubungabunga umurage.
Ibyo bitabo byamuritswe birimo; ikiswe ‘Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda’, ikiswe ‘Imyambarire y’Abanyarwanda mu Ndorerwamo y’Umuco n’Iterambere’ ndetse n’ikiswe ‘Ubukwe bwa Kinyarwanda’.
Mu muhango wo kumurika ibyo bitabo wabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, Intebe y’Inteko, Amb.Masozera Robert, yatangaje ko bahisemo gushyira mu buryo bw’amajwi ibitabo bimwe na bimwe biri mu Inkoranyabitabo y’Igihugu hagamijwe kubibungabunga no korohereza benshi kubigeraho hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “ Ibitabo tubitse hano [mu Nkoranyabitabo y’Igihugu] bigera ku 16330, iyo urebye abatugana kuko mu byo dukora n’ubundi dufasha abasomyi kugera ku makuru, iyo urebye mu mibare usanga 98% ni abatugana baciye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuko hari uburyo twashyizeho ku buryo umuntu yaba ari iwe akaba yamenya ibitabo dufite, akamenya ibitabo bihari n’uburyo yabibona. Abantu nka 2% usanga ari bo baza hano kubireba, bisobanuye ko uburyo bw’ikoranabuganga ari bwo buryo butuma ibyo tubitse hano bigera kure.”
Yavuze ko bahisemo guhitamo ibitabo bimwe ko byashirwa mu buryo bw’amajwi ahanini no gufasha urubyiruko kuko ubushakashashatsi bwagaragaje ko 75% by’abasoma ibitabo mu Rwanda ari urubyiruko, kandi bakunda kubisomera mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ambasaderi Masozera yasobanuye ko impamvu bahisemo ibitabo bitatu birimo ikiswe ‘Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda’, ikiswe ‘Imyambarire y’Abanyarwanda mu Ndorerwamo y’Umuco n’Iterambere’ ndetse n’ikiswe ‘Ubukwe bwa Kinyarwanda’, ari uko ari ibitabo bikubiyemo indangagaciro n’umuco bya kirazira by’abanyarwanda.
Nizeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library) yavuze ko ubu muri serivisi z’ w’Inkoranyabitabo y’Igihugu babitse ibitabo 16,330, aho igitabo cya kera ari ‘Inganji Karinga’ cyanditswe na Musenyeri Alexis Kagame mu 1943, naho igitabo cya vuba kikaba ‘Forsaken for a Sake:Your 30-Day Self-Coaching Collection: Overcoming Fatherlessness’ cyanditswe na Mireille Karera mu Gushyingo 2025.
Nizeyimana yakanguriye abantu kuzana ibitabo, inyandiko cyangwa ibinyamakuru baba bafite byaranditswe kera mu rwego rwo kubibika ndetse no kubibungabunga.


Nizeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library)

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Rwanda: Bwa mbere ibitabo byashyizwe mu buryo bw’amajwi – Umuseke
[url=http://www.g98pov2524kjv27c7j48p79rgfr8x5w7s.org/]uoxoodjfm[/url]
oxoodjfm http://www.g98pov2524kjv27c7j48p79rgfr8x5w7s.org/
aoxoodjfm