Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR Rwanda batangaje ko impunzi z’Abarundi 74 zatahutse iwabo ku bushake.
Iki gikorwa cyagizwemo uruhare na Komisiyo y’Uburayi ishinzwe kurinda abasivile, no gutanga inkunga, aho yafashije ko Abarundi 74 bari bamaze imyaka 11 mu Rwanda ari impunzi basubira iwabo banyuze ku mupaka wa Nemba mu Bugesera.
Ku wa Kane tariki 12 Werurwe, 2026 nibwo izi mpunzi zavuye mu nkambi ya Mahama, abandi bava i Kigali batahutse aho mbere yo kuganirizwa bagahabwa amakuru abafasha gufata icyemezo badahubutse.
Kuva mu mwaka wa 2020, impunzi z’Abarundi 30,000 zatahutse mu Burundi ku bushake, ariko kugeza ubu u Rwanda ruracyacumbikiye impunzi 50,000 z’Abarundi.
Ku wa Kane abatahutse ni imiryango 47 igizwe n’abaturage 74 b’Abarundi.
Ndoba Betrand uvuga ko yahungiye mu Rwanda muri 2015, avuga ko we na bagenzi be kuva bagera mu Rwanda, bakiriwe neza kandi ko bakomeje kwitabwaho.
Ati “Kugeza izi saha twari aha, umutekano wari wose. Twafashe icyemezo cyo gutaha kuko twumvise n’abagiye mbere yacu batubwiye ko mu Burundi ari amahoro, ni yo mpamvu natwe dufashe icyemezo cyo gutaha.”
Mugenzi we Ndereyimana Melchior na we ati “Twarashimye cyane. Badufashe neza, ntacyo twagaya ku Rwanda. Badufashe neza, umuntu yakoreraga aho ashaka yidegembya kandi ari impunzi. Nta na hamwe batubangamiraga.”
Karagire Gonzague, Umuyobozi Ushinzwe Gahunda z’Impunzi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), avuga ko aba Barundi batashye nyuma yo kugaragaza ko babyifuza ku bushake.
Ati “Abantu baba bariyandikishije bakavuga ko bashaka gutaha, hanyuma tukavugana n’Igihugu cyabo, tukabamenyesha bakatubwira igihe bazabakirira, hanyuma tukabazana.”
Muri aba batashye kuri uyu wa Kane, barimo 62 babaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, mu gihe abandi 12 babaga mu Mujyi wa Kigali babagamo bashakishirizamo imibereho.


UMUSEKE.RW
