Hagati ya Nzeri n’Ugushyingo mu 2025 mu Rwanda, abantu 442, 678 basanzwemo indwara ya malaria hirya no hino mu Gihugu, ahanini bishingiye ku bihe by’imvura byatumye imibu ikwirakwiza iyo ndwara yororoka cyane.
Ni ibikubiye mu mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yerekana ko muri Nzeri 2025, abantu 114, 804 basanzwemo Malaria, mu Kwakira baba 165, 854 mu gihe mu Gushyingo bari 162, 020.
The New Times yatangaje ko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria n’Indwara zititaweho muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko guhera muri Nzeri kugeza muri Mutarama, ubwandu bwa Malaria buba buri hejuru kubera imvura.
Yasobanuye ko kugira ngo bagabanye ugukwirakira kwa Malaria haguwe ibikorwa byo gutera umuti wica imibu mu ngo.
Aho hagati y’Ukwakira n’Ukuboza 2025, iki gikorwa cyakorewe mu mirenge 28 ikunze kuragwamo malaria cyane yo mu turere twa Gisagara, Nyanza, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Nyagatare.
Dr Mbituyumuremyi yasobanuye ko iki gikorwa kizakomeza muri Gashyantare na Werurwe 2026 mu mirenge imwe yo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyaruguru, Nyamagabe, Muhanga, Gakenke, Musanze, Gicumbi, Rulindo, Nyamasheke, Karongi na Rusizi.
Hakiyongeraho gutanga inzitiramibu hagati ya Gashyantare na Kamena 2026 mu mirenge itarimo iyi ndwara cyane.
ku wa 25 Mata 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku Isi hose no mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ubwandu bushya bwa Malaria buzamuka umunsi ku munsi mu Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi.
Ubu mu Rwanda hatangijwe umuti mushya wo kuvura malaria, uhabwa abantu bayirwaye by’umwihariko ufite iy’igikatu wananiwe no kuvurwa n’uwari usanzwe wa ‘Coartem’.
Iyo miti izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria.
Uretse imiti mishya, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya no gukoresha utudege tutagira abapilote mu gutera imiti yica imibu mu bishanga.
Malariya iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘plasmodium’ gakurira mu mibu y’ingore yitwa anofele “Anophel”.
Ibimenyetso biranga umurwayi wa malariya ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) rigaragaza ko Malariya ari imwe mu ndarwa izahaza benshi mu Isi cyane cyane munsi y’Ubutayu bwa Sahala ndetse no muri Amerika y’Epfo, nko mu 2022 abantu miliyoni 249 banduye Malariya yica abarenga miliyoni eshanu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya Malariya.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanaga ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abincwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.
U Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW