Nyuma y’iseswa ry’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose wari uyoboye akarere yahererekanyije ububasha na Mulindwa Prosper umusimbuye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 29 Kamena 2023, uyoborwa na Guverineri w’Intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois ,ubera ku biro by’Akarere.
Ni nyuma y’amasaha macye haseshwe inama njyanama kubera guteshuka ku nshingano.
Mu ijambo rye MUREKATETE Triphose yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu n’abaturage muri rusange ku cyizere bamugiriye bakamutorera kuyobora Akarere.
Yongeyeho ko ashimira kandi inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’Akarere ku bufatanye bagaragaje mu gutuma ibikorwa bitandukanye bigerwaho.
Mulindwa Prosper wamusimbuye,yatangaje ko abo akoreye mu ngata ari bo mbaraga bityo abizeza ubufatanye.
Mulindwa yagize ati: “Ni mwe mbaraga kandi murazifite ndabizi. Ntabwo nje kubasimbura. Ahubwo nje guhaza imbaraga zanyu ngo tuzihuze twerekeza mu izamu rimwe.”
MUREKATETE Triphose kuwa 19 Ugushyingo 2021 nibwo yatorewe kuyobora akarere ka Rutsiro ndetse ahita arahirira izo nshingano.
Kuva yatorerwa kuyobora akarere ka Rutsiro hakunze kumvikana umwuka utari mwiza mu bakozi no kwishishanya, bituruka ku myanzuro yagiye afata mu bihe bitandukanye abenshi mu bakozi bakavuga ko hatabayeho kugisha inama.
Icyakora ngo yari azwiho gufata imyanzuro nubwo kenshi bamwe itabashimishaga bamushinja kwishinjikiriza amaboko akomeye.



TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Niyigendere nutundi turere twitegure akavuyo twabivuze kera ko iyi ntara izahura nibibazo kubera umuyobozi mubi wa karimi katagira ibikorwa nurukundo. Iyi ntara ifite guverineri ushyigikiwe ningwe ngo kuko yigererayo ariko nta muyibozi umurimo nibimwe byingoma ikunda uyibyinira gusa ubundi ntiyakabaye akiri mubuyobozi bwigihugu gishishoza kdi kugendera kuri demukarasi.
Imitungo amaze kuyigwizaho kdi ngo niko amaturo ayageza kure ariko za nyibozi nyinshi zutirere twintara nazo yazimazemo amafaranga ntacyo bazatahana ndabarahiye ngo barigura!!!
Inama nagira Mulindwa ni ukugira ubushishozi mu gufata ibyemezo cyane cyane kutumva amabwire ahubwo agakoresha ubunyamwuga yibanda mu guhoza ijisho mu miyoborere y’imirenge ,aho usanga ba S/E bananiza abakozi kandi aribo batuma akarere kesa imihigo. Kwirinda itonesha n’icyenewabo bizamufasha kuyobora neza.