UPDATED: Kuri uyu wa Kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa.

RIB ivuga ko Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa ya Frw 300,000 kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter ishimira abatanze amakuru kugira ngo uriya mugabo ashobore gufatwa, ikanibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.
Kabanguka Jules afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Byagenze gute?
Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko uriya mugabo Kabanguka Jules yaguwe gitumo ari kwakira ariya mafaranga.
Ati “Uriya ufunzwe yari yohereje intumwa “ukora ‘deal’ uri hanze”, bapanze guhurira ahantu bamugwa gitumo ari kwakira ruswa.”
Dr Murangira avuga ko ibyaha uwatanze ruswa akekwako bitajya mu itangazamakuru kuko byabangamira iperereza.
Yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ngo RIB izarwanya ruswa kugeza icitse, uwo yaba ari we wese n’icyo akora cyose ngo ruswa ntizihanganirwa.
Ati “Twahawe inshingano yo kurwanya ibyaha birimo na ruswa, ntizihanganirwa turasaba Abanyarwanda ubufatanye muri gahunda yo gurwanya ruswa ya “Zero tolerance of corruption”.”
Uriya mugabo akekwaho icyaha cyo KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA.
Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Hateganyijwe igihano cy’igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Namwe munyumvire.Ushinzwe kurwanya Ruswa nawe yayiriye!! Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.
Ariko muzambwire: imibare uyu muyehova yirirwa ahurutura ku mbuga, ngo ” statistics zerekana ko, …. ” kuri buri nkuru yose iciye mu binyamakuru, kuki nta source yayo yerekana? Guhora uririmba izo paradizo zawe nibyo bizahindura abatuye isi? Hindura propaganda yanyu utange umusanzu ufatika.
Yewe Mahoro we,umusanzu ufatika wifuza ko bakubwira uruta ijambo ry’imana ni uwuhe?Iyo bakweretse uburyo wazabona paradizo,wumva ubabaye?Menya ko iyo mvugo yawe yerekana ko utifuza ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ejo twese tuzapfa.Ariko abakora ibyo Imana idusaba,ntibibere mu gushaka iby’isi gusa nkawe,Imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.Soma 1 Yohana 2:15-17.Hindura imyumvire.Niwanga uzabura iyo paradizo wamagana.Ntugakinishe abantu batubwira ijambo ry’Imana.Bafite agaciro gakomeye in God’s eyes.Bible ibita “ministers of God “.
Urubanza ukaba urarukase, urarurangije! Icyazampa mwese tugahurira muri Paradizo
@ Urubanza,menya ko kuvuga icyo ijambo ry’imana rivuga atari uguca urubanza.Urugero,niba uvuze ko abantu babi bazakurwa mu isi,bihuye n’uko Imigani igice cya 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.Ntabwo kubwiriza ari uguca urubanza.Ababivuga ni abantu badashaka kureka ibyo bakora bibi.
@ Mahoro,source yayiguhaye nuko udashaka kumva.Ese ubundi ubwirwa n’iki idini y’umuntu utanze comment?Niba wowe utemera paradizo kandi ivugwa henshi muli bibiliya yawe,ni ikibazo kuli wowe gusa.Niba Rutonesha atubwiriza ijambo ry’Imana,kuki ubyita propaganda??? Ntabwo uzi ko Yezu yasabye umukristu nyakuli wese gukora umurimo wo kubwiriza ijambo ry’Imana nkuko nawe yabigenzaga??? Soma Yohana 14:12.Aho kumva ijambo ry’Imana,urumva wishakira abakubwira Politike n’Intambara gusa???Menya ko ijambo ry’Imana riduhumuriza.Rutonesha,komereza aho ujye utubwiriza.Urimo gukorera Imana.
uwitwa Mahoro baramuhamije sinzi niba azongera kubumbura umunwa, ariko n’ubundi abanyarwanda baciye umugani ngo akarenze….karushya ihamagara. wikozeho
RIB nka institution ikora akazi neza cyane muburyo bugaragarira wese…
Gusa nka institution nshyanshya BAMWE mubakozi bayo baracyakeneye inyigisho cg bakamburwa inshingano.
Hari aba staff bamwe bokuma station babaye utumana, cyaneko iyo umuhaye amafaranga agufungira uwo mufitanye ikibazo.
Gukangisha gufunga bituma bamwe bisanga basinya amasezerano yokwigura, kugurisha imitungo yabo etc kuko mubyukuri ntaudatinya gufungwa.
Abayobozi bo hejuru rwose mukurikirane abakozi bo hasi bagiye bavugwaho iyi mico mibi kuko yangiza isura ryikigo.
Mushobora kuvugako abanyabyaha alibo banenga aliko ibimenyetso nkibyo byumuyobozi wafashwe nigihamya.
Abantu mwese mwibasiye Mahoro muri mu kigare kimwe cya propaganda y’abayohova.(aribyo mwe mwita ibwirizabutumwa).
Gusa ntangajwe n’ukuntu mugaragaje Ko muri abanyagitugu ba kasha,kandi mutihanganira umuntu wese ubanenga!
UMUSEKE ukwiye gufata umwanzuro wo kubima ijambo.
Kuko muravanga cyane!!!!
Nari narayobewe impamvu Habyara yari yarabangiye gukwirakwiza ibyo bipindi byanyi muri rubanda.
HE nawe akwiye kuzabigaho akabafungira kuko nta n’icyo mwungura igihugu mu iterambere uretse kwirirwa mwamamaza imyemerere n’amahame yabagashakabuhake mwamize bunguri.
hhh, igitangaje ni ukwigira bamenya n’intagondwa mu bintu utazi n’iyo byavuye! Amadini yarindagije abantu neza neza. Just confused people.
Mahoro we nanjye ababayehova nanga inkuru zabo zisi nshya. Ibintu bidafite proof ngo Imana ya Israel ibiki nibiki birandambiye. Idini ritaramara na 2 centuries ryirirwa ribwiriza riduhira duuuuuuuuuu ntituzi nuriyobora ntituzi iki
Nange ndi umunyedini ariko wa mugani simvangavanga. Mbwiriza abo bireba n’igihe nyacyo. Hari inshyanutsi nyinshi muri ino minsi zitwikiye bibliya, zamize imirongo yayo, nyamara utapfa kumenya ubukiranutsi bwabo. Umukozi w’Imana uzamubwirwa no kwicisha bugufi+umutuzo. Ntiyandarika urugambo.