Rusizi: Hemejwe igihe cyo gushyingura imibiri 1199 yabonetse mu isambu ya Kiliziya

Mu Murenge wa Gashonga w’Akarere ka Rusizi hakomeje gushakishwa imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, muri Mata 1994 kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa byo gushakisha ko haba hari indi mibiri itaraboneka birakomeje

Iki gikorwa cyatangiye tariki 23 Werurwe, 2023 ubu hamaze kuboneka imibiri 1199.

Hafashwe umwanzuro ko imibiri izaba imaze kubineka, mu ijoro ryo ku wa  26 Gicurasi, 2023 hazabaho Kwibuka.

Tariki 27 Gicurasi 2023 hazabaho umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibirizi.

Utamuriza Vestine uhagariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije UMUSEKE ko nubwo igikorwa cyo gushakisha indi mibiri gikomeje ku bufatanye n’inzego zitandukanye, hafashwe umwanzuro wo gushyingura imibiri imaze kuboneka.

Ati “Icyemezo cyo gushyingura cyafashwe ku munsi w’ejo (ku wa Kane) mu nama twakoze n’ihuriro rya Mibirizi. IBUKA, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere, dusanga gushyingura byaba ku wa 27 Gicurasi 2023”.

Gushakisha iyi mibiri birabera mu Mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Karemereye, mu Murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi.

Mu rwibutso rwa Mibirizi hasanzwe hashyinguyemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yavanywe mu bice bitandukanye aho biciwe.

https://umuseke.rw/2023/04/rusizi-habonetse-imibiri-isaga-800-bikekwa-ko-ari-iyabishwe-muri-jenoside/

Muhire Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi

Share This Article
1 Comment
  • Ni byiza gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane za 1994. Gusa muri kariya karere hari ibyabaye birenze jenoside yakorewe abatutsi. Ababihagazeho bemeza ko hari benshi bahaguye batazize jenoside. ndetse bemeza ko hari abiciwe ahandi maze imirambo yabo ikahashyingurwa. Byitwe gushyingura mu cyubahiro ariko bititirirwa jenoside yakorewe abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *