Rulindo: Umukozi ushinzwe ubuhinzi akurikiranweho icyaha gikomeye

Akarere ka Rulindo kari mu ibara ritukura cyane

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo arafunze bivugwa ko akekwaho gusambanya umwana.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu mukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Murenge wa Tumba yafashwe n’Inzego z’Ubugenzacyaha ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 01/02/2026.

Ayo makuru avuga ko hari umwe mu bakozi bo muri uyu Murenge wahawe amakuru n’ababyeyi b’umwana wasambanyijwe yihutira kuyamenyesha RIB, na yo ifata uyu muyobozi.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto w’umukobwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Dusabe Allen ntabwo yahakanye cyangwa ngo yemeze ko uyu mukozi afunze.

Ati: ”Amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi muyabaze Umuyobozi w’Akarere.”

Dukora iyi nkuru twagerageje kuvugisha Meya w’Akarere ka Rulindo ntiyitaba, tumuha ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza.

Uyu mukozi ushinzwe Ubuhinzi mu murenge wa Tumba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bushoki, mu gihe iperereza kuri iki cyaha ryatangiye gukorwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *