Mukagatare Clementine w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, Umudugudu wa Nyabyondo mu Karere ka Rulindo yasagariwe n’umuntu utaramenyekana amusukaho lisansi, amucaniraho ikibiriti araka arakongoka nyuma bimuviramo urupfu.

Ibi byabaye ku wa 20 Ukwakira, 2021 ubwo uyu mugore yari hafi y’inzu ye aterwa n’uwo muntu maze amusukaho lisansi anamucaniraho ikibiriti.
Abaturanyi ba nyakwigedera ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bavuze ko yari yarigeze guhohoterwa ubwo yasambanyirizwaga umwana ndetse agakomeza gutotezwa ariko ntiyahabwa ubutabera.
Icyo gihe yagejeje ikibazo cye mu buyobozi ndetse aranishinganisha, ariko bamwe mu bari batawe muri yombi baza kurekurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere kibaye ariko agahakana ko habayeho uburangare kuko ibyabaga byose byashyikirizwaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko abantu batatu baturanye na nyakwigendera bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.”
Abagize uyu muryango barasaba ko bahabwa umurambo wa Nyakwigendera ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwo rugatangaza ko hagikorwa iperereza.
Aba kandi barasaba ko bahabwa umutekano nyuma y’ibyabaye kuri umwe mu bagize umuryango kuko batewe ubwoba na byo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ni ibintu biteye ubwoba.Atwibukije wa mugabo w’umuhinde uherutse kurisha INZOKA umugore we asinziriye agapfa.Imana yaturemye ishaka ko dukundana.Ariko aho kubikora,abantu bakora ibintu bibi itubuza nibo benshi.Niyo mpamvu isi yacu ari mbi.
Mbega ubunyamaswa????/ Birababaje cyane cyane. Izi nterahamwe aho zanywereye amaraso y’abantu zizava ibuzimu ryari? Uyu mutindi nako iyi shitani harya ubu azafungwa igihe nikigera afungurwe ajye kwica n’abandi?
Ariko kweli ubu tuzahora muri ibi tuvuga ngo iperereza ryahise ritangira? Niba uyu mubyeyi yarahereye kera ababwira ko azagirirwa nabi mukicecekera none akaba arinze yicwa harya ubwo mu buyobozi ntawagombye kubibazwa?