Rulindo/Kinihira: RIB ifunze umusore ucyekwaho gusambanya mushiki we

Umusore witwa Nkunzimana Theogene ufite imyaka 18, yatawe muri yombi nyuma yo gucyekwaho icyaha cyo gusambanya mushiki we bavukana ufite imyaka 7.

Bicyekwa ko aya mahano uyu musore yayakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Kinihira mu Kagali ka Marembo mu Mudugudu wa Kigali.

Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo yemeye ko uyu musore yatawe muri yombi aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya mushiki we bavukana.

Yagize ati “Ni byo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gusambanya mushiki we, byabaye mu Cyumweru gishize.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wasambanyijwe yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Nkunzimana Theogene afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi bwo mu mutwe  afite nk’uko ubuyobozi bubivuga.

ICYAHA CYO GUSAMBANYA UMWANA gihanwa N’INGINGO YI 133 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IYO GUSAMBANYA UMWANA BYAKOREWE KU MWANA URI MUNSI Y’IMYAKA CUMI N’INE (14),
Igihano: Igifungo cya BURUNDU KIDASHOBORA kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ariko se ibi ni ibiki?Inkuru iza buli gihe mu binyamakuru ni ubusambanyi?Ejo sibwo batubwiraga Igisupusupu wafashe ku ngufu umwana w’imyaka 13?? Ubwo ntituvuze abirirwa babeshyana ngo bali mu rukundo,nyamara bagamije kwishimisha gusa.Icyaha cy’ubusambanyi nicyo gikorwa ku bwinshi kuruta ibindi.Ni nacyo kizarimbuza abantu benshi ku munsi w’imperuka,bakabura ubuzima bw’iteka muli paradizo yegereje dusoma muli 2 Petero 3:13.Bibabaza Imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *