Rulindo: Green Party igiye kwegera abarwanashyaka bayo mu mirenge

Hafashwe ifoto y'urwibutso

Ishyaka rya Green Party Rwanda ryahuguye abayobozi baryo ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku rwego rw’Imirenge 17 igize aka Karere.

Ni mu nama n’amahugurwa byabaye kuri uyu wa 08 Gashyantare, yitabiriwe na Perezida wa DGPR, Hon. Dr. Frank Habineza, aherekejwe na Madamu we.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Danemark bo mu ishyaka Green Left, risanzwe rifitanye umubano na DGPR.

Komiseri Ndamukunda Peter, uyoboye komisiyo y’abatishoye mu ishyaka, yatanze ikiganiro cyibanze ku gukora ubuhinzi bugezweho, harimo gukoresha ifumbire y’imborera, kuhira ndetse n’ishwagara.

Yagarutse kandi ku mahirwe ari mu buhinzi bw’urutoki na kawa, kubungabunga ibishanga, ubworozi bw’amatungo magufi n’ishingiro ry’ejo hazaza.

Ni mu gihe kandi Mwiseneza Jean Marie Vianney, ushinzwe imiryango itegamiye kuri leta mu ishyaka, yagaragaje ko imishinga mito iciriritse ari urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’ubushomeri n’imirire mibi.

Yavuze ko kandi hari amahirwe y’imishinga mito iboneka mu karere, yafasha abarwanashyaka n’abaturage muri rusange kwiteza imbere, irimo ubuhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga.

Lene Godiksen wo mu ishyaka Green Left ryo muri Denmark yagaragaje ko uburinganire ari umusingi w’amahoro n’iterambere, yongeraho ko abagore bagira uruhare runini mu kubaka amahoro, uburezi n’ubumwe.

Yagize ati: “Iterambere ridashingiye ku bagore ntiriramba.”

Hon. Dr. Frank Habineza yashimangiye ko iri shyaka ryiyemeje guharanira demokarasi nyakuri, kurengera ibidukikije, uburinganire mu mibereho y’abantu, kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere rirambye n’ibindi.

Yagize ati: “Igihe kirageze cyo kurumbuka.”

Hon. Dr. Habineza yagaragaje ko bishimira ibyo iri shayaka rimaze kugeraho, birimo kuzamura umushahara wa mwalimu, gufatira ifunguro ku mashuri, kugabanya umusoro w’ubutaka, no kugira icyogajuru gicunga umutekano.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge, aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka.

Byitezwe ko umubare w’abantu 33 ari wo uzaba ugize komite y’ishyaka rya Green Party ku rwego rw’Umurenge.

Perezida wa DGPR, Hon. Dr. Frank Habineza

Lene Godiksen wo mu ishyaka Green Left ryo muri Denmark
Hafashwe ifoto y’urwibutso

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *