Yagiye gucyura umugore we yitwaje inyundo, azanye imirwano Sebukwe amutema umutwe

Ruhango: Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo, mu gucyura umugore we, yagiye yitwaje inyundo n’akajerekani ka essence, ahageze ashaka kurwana, Sebukwe amutema mu mutwe.

Umugabo yagiye gucyura umugore we yitwaje akajerekani kuzuye essence n’inyundo

Nteziryayo Callixte atuye mu Mudugudu wa Butare II, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango, yagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo, bigenda nabi.

Ahageze ngo yabwiye ab’iwabo w’umugore ko bamumuhana n’ibyo yasahuye mu rugo rwe, bitaba ibyo akabatwikisha essence.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo, aho uyu muryango wo kwa Sebukwe utuye, buvuga ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro awutemesha umukwe we mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert ati “Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”

Muhire yavuze ko uyu Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n’amafaranga byari biri mu rugo.

Ati “Yari yitwaje akajerekani kuzuye essence. Yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.”

Gitifu Muhire uyobora Umurenge wa Mwendo, yavuze ko Sebukwe wa Nteziryayo witwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo, akimara gutema umukwe we, yahise acika akaba agishakishwa.

Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana urugomo rwa hato na hato, rwa bamwe mu bagabo cyangwa abagore bica abo bashakanye, abandi bakiyahura hakaba n’abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagatema abaturage.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Share This Article
6 Comments
  • Yamutemye yirwanaho ntakwiye gucika ahubwo yali kwiyereka ubuyobozi yatewe alitabara uwo musazi ahubwo yashoboraga no kuhasiga ubuzima kandi ubuyobozi bubereyeho guhuza abantu bafitanye ibibazo ninde utakwitabara bikunze !!ahubwo isomo yaribonye naho uwo musaza ntategeko ryamuhana umuntu uje kugutwikira aba agomba ibihembo

  • Hhhhhhh umvape yirwanagahox agatema umutwex kuki atatemye ibindi nice bigize umubirix ahubwo murebeneza uwomusaza ntiba ataratemye ntabandi gusa bamukatire urumukwiye

  • Nibyo uy musaza yarakosheje. Ariko ibi ntawe bitabaho atewe. Kuki buri gihe usanga tujya ku ruhande rw’uwagize ikibazo n’ubwo yaba yakigize ashaka guhemukira abandi? Uyu musaza n’ubwo yahanwa yarengeye umuryango we! Njya mbona inkuru nk’izi zivugwa cyane iyo Police yarashe ba bantu bigize ibihararumbo bashaka kuyirwanya. Ugasanga umuntu arihandagaje ngo kuki itamurashe akaguru, akaboko n’ibindi bice ngo aho atapfa! Ubwo koko umuntu yaza agusatira ubona ko aje kukurangiza wowe ukajya kumurasa ku kaguru cg ukamutema akaboko? Mureke tureke kujya dushyigikira amafuti. Uyu musaza nashakishwe ahumurizwe yarengeye umuryango we! N’ubwo uyu yapfa iyo atamutema yari kwica benshi! Reka turebe n’inyungu. Ari ugupfusha iyi ngegera no gupfusha umuryango wose yari igiye kurimbura unarengana nk’abanyarwanda twahitwamo iki? Umusaza yakumiriye icyaha kitaraba!

  • Bene izi mbwa ziyahura bajye bazikosora,kigize kwirukana umugore kirenzaho n’ububwa bwo kujya gutwika kwa sebukwe.! Uyu musaza ahubwo nave aho yihishe ashimirwe ko azi kurinda Umuryango we!

  • Uyu musaza yubahwe none iyo adatabara umuryango we uyu ngirwa mukwe niba yabarangije bose kd igasiga ihatwitse muhaye ikiganze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *