Ruhango : Umunyeshuri arashinja Umwarimu kumutera inda

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane wo  kuri GS Ndangaburezi yo mu karere ka Ruhango, arashinja umwarimu wo ku  ishuri baturanye kumutera inda.

Uyu  utuye mu  mu Murenge wa Ruhango  avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 yatewe inda n’umwarimu yigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS .

Ati “Nakorewe icyaha cyo guterwa inda. Niga ku Ndangaburezi , we yigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS ,iwabo ni I Nyanza,nibaza impamvu adafatwa kandi turavugana buri munsi.”

Uyu mwana avugana n’umunyamakuru wa Radio/TV1 avuga ko kuba yaratewe inda, byamugizeho ingaruka kuko byatumye ava mu ishuri.

Ati “Ingaruka byangizeho ni uko ntari ku ishuri. Iki gihembwe ntabwo nakize nkuko nari kukiga.Nkubu nariyigishije kandi nakabaye ndikwigishwa n’Umwarimu.”

Uyu mwarimu witwa Hategekimana Danny ukekwaho iki cyaha, bivugwa ko yamaze gutoroka ubutabera.

Nyina w’’uyu mwana avuga ko yavutse tariki 12 Nyakanga 2005, agasaba ko yabona ubutabera.

Ati “ Icyo nifuza ni uko umwana wange bamurenganura. Ndashaka ko uwo musore aboneka kuko n’ubundi ikirego cyageze kuri RIB,agakurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho y’Abaturage,Mukangenzi Alphonsine, yatangaje ko inzego ziri gushakisha uyu musore ukekwa.

Ati “Igihembwe cya kabiri ntabwo yigeze agaruka, ndetse n’uwamuteye inda ni uwa Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS , akaba yarahise atoroka akimenya ko ashakishwa. Dosiye iri gukurikiranwa n’Urwego rw’Ibugenzacyaha RIB, ari nako uregwa ashakishwa aho aherereye.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Ese ubwo nkuwo mwana koko aba yumva nawe afite ijambo? Yamufashe kungufu se? Sinshyigikiye uwateye inda umwana akurikiranwe ariko uwo nawe atatse kuko yatwise iyo adatwita nubu baba bagihura. Ababyeyi tugerageze kuba hafi yabana bacu aho kwirirwa twiha rubanda mwitangaza makuru.

  • Fofo usababa hafi gute?aba bana bafite irari Kandi ntibaba bazi ko bazama kuko ni injiji zirwa zasamye, ku ishuri ntibiga,nta notes bafata.ku myaka 17 yagakwiye kuba aziko nibashyira igitsina mu cye azasama none se urumva hari akenge afite? Nonese gufunga umuhungu bizamufasha iki ko atafashwe ku ngufu?
    Ababyeyi ntacyo mwakora kuko abana baba bazi ko gusambana Ari icyaha kivamo INGARUKA nyinshi ,amakuru yose barayafite ahubwo bafite ubugoryi.
    Se ubwo Uzi amayeri akoresha ajya gusambana?Ari nagiye gusuura umwana twigana,mwarimu yari yadukereje,nagiye muri Korari!!!! Ibi nta garuriro Kandi gufunga uwo muhungu nta butabera bizaguha kuko nyine azafungwa umwana abure se nawe ubure ugufasha birangirire aho.abagabo nimutimenya aba bana ni injiji bazabafungisha

  • Ndabona ariko imyaka yubukure yar iayujuje niba yaravutse 2005 ndabona yarayitewe afite 18 kandi ntibihanwa namategeko cyane ko atari umwalimu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *