Ishimwe Gerard uri mu kigero cy’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Ruhango wari uvuye i Kigali agiye gusura ababyeyi no gutaha ibirori bya batisimu by’umwana wa mushiki we ( mwishywa we), yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis, yabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye mu rukerera.
Yagize ati “Twabimenye mu rukerera ko bikekwa ko yapfuye yiyahuye hanyuma tujyayo dusanga nibyo. RIB ijyayo ireba ibyabaye, hakorwa iperereza ry’ibanze.”
Gitifu Gasasira avuga kugeza ubu hataramenyekana intandaro yo kwiyambura ubuzima ndetse ko yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali.
Ati “Urumva ni umuntu utari usanzwe aba aho, yahaje avuye i Kigali aje gusura ababyeyi be. Nabo batungurwa no kubona ibyo byabaye.”
Uyu mugabo wari umaze umwaka arongoye ngo yasize yanditse urwandiko avuga ko “napfa ntihazagire umuntu umuririra.”
Gitifu Gasasira yagiriye inama abaturage yo kutiyambura ubuzima no gutangira amakuru ku gihe .
Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwiyambura ubuzima atihaye, n’abemera Imana tuziko ari icyaha, nta mpamvu. Icyaba icyo ari cyo cyose, ntabwo umuti ari ukwiyambura ubuzima utihaye.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Kwiyahura birimo kwiyongera cyane mu Rwanda.Mu cyumweru cyashize,hiyahuye abantu 4,udashyizemo ababa batavuzwe. Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.