Ruhango na Nyaruguru byagabanyije igwingira mu bana bato, Kamonyi yasubiye inyuma

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée yashimiye Akarere ka Nyaruguru ko kagabanyije igwingira ku kigero cya 17%, anenga Kamonyi, Nyamagabe na Gisagara badohotse kuri iyo ntego.

Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye zo mu Gihugu, no mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri Uwimana Consolée avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagabanyije igwingira ku gipimo cya 15% kuko mu mwaka wa 2019 igwingira muri ako Karere ryari kuri 39,1% umwaka ushize wa 2025 igwingira rikaba ryaragabanutse kuri 23,9%.

Minisitiri avuga ko igwingira mu Karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2019-2020 ryari kuri 22,5% umwaka ushize wa 2025 rigera ku gipimo cya 21,1% bivuze ko bagabanyijeho 1%.

Avuga ko Gisagara muri uwo mwaka wa 2019 bari kuri 31,6% umwaka ushize wa 2025 bakaba bari bafite abana 33,2% bagaragaraho ikibazo cy’igwingira ibi byerekana ko basubiye inyuma ku kigero cya 2%.

Minisitiri Uwimana yavuze ko Akarere ka Nyamagabe kavuye kuri 33,6% muri uwo mwaka wa 2019, umwaka ushize wa 2025  kakaba gafite abana 29,4% bisobanuye ko kagabanyijeho 4%.

Ati: ”Kamonyi, Gisagara na Nyamagabe bariraye bameze nk’abageze iyo bajya, turabasaba gufata ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’igwingira.”

Bamwe mu Bayobozi b’Uturere 8 n’abashinzwe Imibereho myiza bafatanya

Yavuze ko Abayobozi bo muri utu Turere bagomba gufatira urugero ku Karere ka Ruhango kagabanyije igwingira ku kigero gishimishije kuko kavuye kuri 38,5% muri uwo mwaka wa 2019 kagera kuri 22% bisobanura ko kagabanyije igwingira ku gipimo cya 16%.

Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yemera ko habayeho kudohoka, akavuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bafatanyije n’Inzego zitandukanye zirimo abafatanyabikorwa.

Ati: ”Tugiye gushyira imbaraga mu gikoni cy’Umudugudu aho ingo zifite ubushobozi zizajya zifasha imiryango idafite amikoro.”

Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’Umugenzuzi, Murwanashyaka Evariste avuga ko bakoze ubushakashatsi basanga ikibazo cy’imyumvire ari cyo gitiza umurindi ikibazo cy’igwingira mu bana bato.

Ati: ”Abenshi bafite ibiryo ariko ntabwo bazi gutegurira abana indyo yuzuye, guha umwana umuceri n’inyama buri munsi ku bafite ubushobozi bumva ko bihagije.”

Murwanashyaka avuga ko ababyeyi bafite ubumenyi bukeya mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, akavuga ko bari kubaka ubushobozi bw’abana mu bigo by’amashuri kugira ngo bazajye bagira uruhare mu gufatanya n’ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Yakomeje agira ati: “Hari ababyeyi borora inkoko, bagaha abana amagi yamenetse amazina bakayajyana ku isoko.”

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo abahagarariye abana bahawe umwanya basobanura ubukangurambaga batangije mu bigo by’amashuri n’aho batuye mu kurwanya igwingira rivugwa mu bana.

Bamwe mu bana bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo
Minisitiri Uwimana Consolée, Guverineri Kayitesi Alice, hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *