Ruhango: Mwarimu arashinjwa kwiyita Avoka agatekera umutwe umukecuru

*Ngo yamwambuye Frw 400, 000 avuga ko agiye kumwunganira mu mategeko

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Umwarimu witwa Munyakazi Fréderick bakunze kwita Fils, akekwaho icyaha cyo kwiyita Avoka akambura umukecuru.

 

Bivugwa ko yamwambuye Frw 400, 000 amubwira ko agiye kumwunganira mu mategeko kubera ko umugabo we ufunze.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko icyaha Munyakazi Fréderick akekwaho yagikoze mu mpera z’ukwezi z’Ukuboza 2020.

Dr Murangira avuga ko uyu murezi yamenye amakuru ko umugabo wa Mukeshimana Christine afunze amwaka Frw 400, 000 amwizeza ko azamwunganira mu mategeko kandi ayo mafaranga akaba ari igihe mbo Avoka agenerwa.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ayo mafaranga yayahawe mu byiciro 2, uwo yagombaga kunganira ageze mu Rukiko ategereza ko Umwunganizi we  aboneka araheba.

Dr Murangira avuga ko usibye iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya,

Munyakazi anakekwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Ati: ”Yihishe ubutabera amezi atatu, yibagirwa ko guhunga ubutabera ari ikosa, ubu dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Icyaha kiramutse gihamye uriya Mwarimu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 2-3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Naho ku cyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’ukwezi 1 cy’amezi 6 akanatanga n’ihazabu y’ibihumbi biri hagati ya 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

RIB isaba abaturage ko bajya basuzuma bakanashishoza kugira ngo bamenye ababashuka abo ari bo mbere yo kubaha amafaranga.

Munyakazi Fréderick afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
8 Comments
  • Mwaramutse neza?
    RIB mwakoze akazi kanyu neza?
    Uyu Fils uretse nuyu mucyecyuru Hari n’abandi benshi yacucuje utwabo muribiyi Ruhango ,wabivuga bakagukangisha kugufunga,
    Bibaye byiza mwashyiraho n’uburyo twabaha ubundi buhamya bw’uko yagiye atwambura utwacu yiyitirira inzego zitandukanye ubundi Akarere ka Ruhango arakayogoza abayobozi bareba.

    Gusa Imana ihe u abakozi ba RIB umugisha.

  • Fils ngo moto zumujyi wa ruhango zose zari ize kandi ngo napolisi ntiyavugaga uwamuvugaga wese yisangaga ku ntebe yabasimbura!ibintu nk’ibi ntagobyumvikana mu gihugu kigendera ku mategeko gusa RIB yo nizerere ko atazayikangisha ibyo yakangishaga abayobozi b’akarerere rwose Ruhango uretse kuba nayo ubuyobozi bwayo budafatika na fils yari akabije pe

  • Nimuhore ngo mwarimu utunze amamodoka,amamoto utabara!Yewe ngo amaherezo y’uburiganya ni igihome koko!Fils ejo azaba yatashye.Ntawe atariye twaracecetse !Nyamara kera se shahu ntiyari nyagutindahara ariko uzarebe ko inda idacubacuba byose si imitwe yatekeraga abantu nkuko kose. Ariko narumiwe koko mwarimu wa primaire wiyise Me!!!!????

  • Ibyo mumushinja bifite percentage nini Yuko Ari ibinyoma cyane kuko twumvisheko afite abanzi benshi bari munzego zabayobozi bagiye bahagarikwa kuberako yamenyaga ubucakura mugushaka kurya ruswa nibindi nko guhutaza amategeko agenga igihugu cyurwanda akabatanga
    None abo bakaba bamufitiye inzika ikomeye.
    Nkatwe rero twumvishe ibyabereye muruhango tugasaba ko Koko uwo mugabo mwashishoza kucyo aregwa Kuko 99% nuko yaba azira inzika zabobeguwe abigizemo uruhare Kuko atabahishitiye kubahishira.
    Murakoze

  • Ibyo Mugabe avuze nukuri.Fils arazira kugira ukuri kwinshi yarabangamiye abanyamafuti.

  • Actually,these things seems to be a betrayal for this man Fils. I heard him as a person who is a kind and a honest.I would like to give a reply to Jules that having those properties was from his hard working ,because to be rich doesn’t require what the type of work you do. please stop harassing that person.

  • yego twumvise ko ngo uyu mwarimu yatanze amakuru yumuntu wari wagambanye afashwe afungwa 20 years itarashira agerageza gutoroka ajya Uganda kandi umugore wuwo mugabo aracyari mugihugu none bashatse uburyo baharabika uwo mwarimu bamubeshyera kandi evidences ntazo bafite ko ubucakura barigushaka gukoresha ubucakura bwose ngo bamuhemukire
    please turasaba ko ubutabera bwakora nkuko tubwiteze mukurenganura abarengana.
    murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *