Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko bugiye kubaka imishinga migari izahindura isura y’umujyi.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyatwaye amasaha menshi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens n’abamwungirije babwiye Itangazamakuru ko hari imishinga minini irimo ikigo abagenzi bategeramo imodoka(Gare routière) ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bwo kwa Yezu Nyirimpuhwe n’umuhanda wa Kaburimbo mu Mujyi bagiye kubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko hari kampani yitwa Ruhango Investment Company bagiranye amasezerano yo kubaka gare.
Habarurema avuga ko inyigo yo kuyubaka yarangiye n’amafaranga amwe amaze kuboneka.
Yagize ati ”Twasanze miliyari na miliyoni 200 ariyo mafaranga akenewe kugira ngo gare yubakwe.”
Uyu Muyobozi w’Akarere yavuze ko mu mishinga mIgari bashaka kuzamura harimo, no kwa Yezu Nyirimpuhwe ahantu hakunze guteranira abayoboke benshi b’idini Gatulika.
Yavuze ko kuba ari ubukerarugendo bushingiye ku idini, Kiliziya izubaka urugo ku ikubitiro, icyiciro cya kabiri bakazatunganya ahantu abakristu bazajya bicara.
Habarurema yanavuze ko hazubakwa n’inzu abagenzi abazajya bafatiramo ifunguro.
Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru, Komite Nyobozi y’Akarere yavuze ko yatangiye gukora ubuvugizi mu nzego zo hejuru zifite gukora imihanda mu nshingano, kugira ngo zirekure amafaranga azakora umuhanda wa kaburimbo Ruhango-Gitwe, kuko ingengo y’Imali Akarere katayibona.
Gusa Akarere kavuga ko mu iyubakwa rya gare gafitemo imigabane nubwo katagaraje uko umubare w’iyo gafite ingana.
Bamwe mu batuye uyu Mujyi bavuga ko iyo imvura iguye banyagirirwa muri gare n’izuba ryava bakabura aho baryugama kuko hatubatse.
Bakavuga ko iki gikorwa remezo kiramutse cyubatse cyafasha abagenzi kubona aho bajya baruhukira bakanahafatira amafunguro.
Bakavuga ko kuzamura iyo mishinga waba ari umuhigo Komite Nyobozi Nshyashya y’Akarere yaba yesheje, kuko abayibanjirije bagiye babihiga ariko ntibishyirwe mu bikorwa manda ikarinda isoza bitagezweho.


Mayor w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko iyo mishinga migari izubakwa mu minsi ya vuba.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ahubwo mbere yo kubaka ibindi bikorwa remezo bajye babanza bashake n,uko bita kubyo bagezeho mbere birimo kwanguruka cyane ko baba bariyamamaje batubeshya ko bazaharanira kubicunga no kubyongera .urugero ni nk,amata yo kumuhanda mumurenge wa Byimana hasigaye harabaye mu icuraburindi.
Ariko ni byiza ibikorwa remezo. Gare yo kuba ikiri mu mishinga ni ikibazo gikomeye. Mu tundi turere bamaze kubaka nka gare 3; None mwe muracyakukuza kuri Gare principal. Umuhanda wo urumva si mwe muzawukora. Mu shake imishinga ifatika. Iyo nta mishinga irimo. Mushake inganda zitunganya ibiribwa. Nyuma ya KINAZI CASSAVA PLANT MILL mushake urundi, bityo muhe abaturage isoko bagemuraho imyaka bejeje. Maze nabo binjize CASH. Bagire ubushobozi bwo guhaha ku masoko. Uko niko iterambere ry’ubakwa. Mushake abafatanya bikorwa. Harya biriya BIBUYE BYO MUKABAGARI NTACYAVAMO? URUGANDA RW’INANASI ? KABAGARI ZIRAHABA. MUGIRA AMATA MENSHI, FROMAGE? AMAVUTA Y’IBIHWAGARI BITE? MUREBE IMITUNGO KAMERE MUFITE, MUYIBYAZE UMUSARURO , MUFATANYIJE N’ABASHORAMIRI? MUVE MUDUSHINGA TURWAYE INZOKA. Muri mukarere kabamo inka nyinshi. Mushake IBAGIRO , RIGEZWEHO, rishobora kugemura inyama hirya no hino. Impu muzitunganye, mukoremo ibizikomokaho. Havamo uruganda rukomeye cyane.
MUTEKEREZE KURE, KURE CYANE. Mufatanye na NYANZA, mukore umushinga w’amadongo muri ryabumba rya GATAGARA. ARIKO MUNAFITE MUYUNZWE RA. Potterie de MUYUNZWE. Irazwi CYANE. MBEGA RuHANGO MANA YANJYE. NGO GARE VRAIMENT, ngo GUFATA IMIGABANE MURI GARE KWERI. Cyera mwezaga inyanya nyinshi , hafi 1/2 cy’izagemurwaga muri SORWATOM zavaga muri RUHANGO Y’UBU. Uwo si umushinga? NDABAKOPEJE, KANDI BURYA HAKOPERA UMUHANGA. NGAYO NGUKO.
Umuhanda Ruhango-Gitwe warangiritse cyane kandi ukoreshwa n’abantu benshi,ibinyabiziga byinshi kuwunyuramo murikigihe cyimvura nakamaramaza ibinyabiziga bidutera amazi,burimuntu abashaka gukwepa ibinogo biwurimo,Nyobozi yaba ikoze igikorwa cyiza cyanee kuko uyumuhanda nkurikije igihe wavugiwe umwana warutaravuka yarangije kaminuza!!ariko ntawuvuma iritararenga wasanga Nyobozi ibikoze,gusa Courage niba atarukwizeza ibitangaza abanya Ruhangi
Naho byimana Buganda gitwe wo nta kaburimbo ra ???? Bivuze ngo uzinyurira Ruhango nari nzi ko uzanyura I kirengeri vers byimana kdi niho hanyura nyinshi kurusha Ruhango gitwe rwose! Naho bazahayekerezeho!