Gitifu arashinjwa gutema umuturage

Ruhango: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhanda, ko mu Murenge wa Bweramana, witwa Nsabyamahoro Egide, arashinjwa gukomeretsa umuturage amutemesheje umuhoro.

Ngwije Eraste ashinja Gitifu w’Akagari kumutema, uyu muturage atuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana.

Avuga ko intandaro yo kumukomeretsa yaturutse ku nzoga y’urwagwa umugore we yenga, aho Gitifu yaje kurumena arwita ibiyobyabwenge.

Ngo nyuma Gitifu yabwiwe ko hari izindi nzoga yasize, amusanga iwe nijoro; asanga aryamye, amwinjirana mu cyumba, afata umuhoro amutema mu mutwe.

Ati: “Yansanze mu cyumba saa tanu n’igice z’ijoro, (23h30) maze aravuga ati ‘Dore n’umuhoro batemesha abaturage, arawuntemesha’.”

Ngwije avuga ko abana be batakambiye Umuyobozi w’Umudugudu, ababwira ko atakwiteranya n’umuyobozi we; gusa baramufata bamujyana kwa muganga kumuvuza.

Uyu muturage avuga ko, usibye kumukomeretsa Gitifu yanamutwaye uwo muhoro n’isaha ihenze umwana we aherutse kumugurira.

Gitifu w’Akagari ka Buhanda ushinjwa iki cyaha avuga ko byabaye yitabara, kuko uyu muturage yashakaga kumutema.

Ati: “Ku Cyumweru twakoze operasiyo yo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo na Kanyanga.”

Gitifu Nsabyamahoro avuga ko bakimara kumena izo nzoga, bongeye kubwirwa n’abaturage ko hari izindi basize; ababwira ko atakwizana wenyine muri iryo joro, yiyambaza abanyerondo.

Ati: “Jye nageze ku irembo mbona uyu mugabo aje adusanga, yambaye ipantalo yonyine, yitwaje umuhoro ashaka kuwuntemesha.”

Avuga ko, akimara kuzamura uwo muhoro, yahise amufata arawumwambura.

Cyakora yemera ko, igihe barwaniraga umuhoro ari bwo yakomeretse amusiga aho arigendera, ahakana ko nta saha y’uyu muturage yatwaye, usibye ibikoresho byarimo izo nzoga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, avuga ko gukora iyo operasiyo yo kumena inzoga bitavuze guhutaza umuturage.

Ati: “Turabikurikirana kugira ngo tumenye imvano y’iki kibazo, kuko aho hantu hari abaturage benshi bacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo na Kanyanga.”

Nsanzimfura avuga ko agiye guhuza amakuru abaturage bafite n’ayo Gitifu w’Akagari yamuhaye.

Bamwe mu baturage basuye uyu muturage bavuga ko bamusanze mu Bitaro by’i Gitwe ababaye cyane, kuko ngo bamutemye mu mutwe.

Ngwije Eraste, urwariye mu Bitaro by’i Gitwe, avuga ko yifuza ko inzego z’umutekano zikurikirana iki kibazo, Gitifu ashinja kumutema agahanwa.

Muri iyi minsi inzoga z’inkorano zarahagurukiwe nyuma yo kugaragara ko zirimo kwangiza ubuzima bw’abazinywa, ndetse bamwe bagapfa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *