Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bwatangiye gusana amashuri ashaje bukayashyira mu mashuri y’icyitegererezo.
Iki gikorwa cyo gusana amashuri ashaje, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagihereye mu Ishuri ryisumbuye rya Kigoma (Ecole Sécondaire de Kigoma).
Iri Shuri riherereye mu Murenge wa Ruhango, hafi n’umuhanda mugari wa kaburimbo werekeza i Huye.
Ni ishuri ryari risakaje amategura, ku buryo iyo imvura yagwaga wasangaga ibisenge biva, abarimu n’abanyeshuri bakajya kugama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Muhoza Louis yabwiye UMUSEKE ko babanje gusana amacumbi abiri y’abanyeshuri harimo icumbi ry’abakobwa n’iry’abahungu.
Gitifu Mbabazi akavuga ko babikoze bashaka korohereza abanyeshuri kubera ko bakodesherezwaga hanze y’ikigo mu nyubako z’abaturage.
Ati: ”Usibye amacumbi y’abanyeshuri, Ubuyobozi bwavuguruye ibyumba birenga bitandatu, ubwiherero n’igikoni.”

Mbabazi avuga ko hari andi mashuri muri aka Karere bateganya gusana akagera ku rwego rwo kwitwa amashuri y’icyitegererezo kandi yujuje ibisabwa.
Ati: ”Iri shuri niryo duhereyeho turateganya gusana no kuvugurura G.S Muyange, ndetse na Giseke yo mu Murenge wa Mwendo.”
Yavuze ko bamaze kugena ingengo y’imali ayo mashuri azuzura atwaye.
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma Masengesho Dominique avuga ko mu mwaka wa 1997 iri shuri ryatangiranye icyiciro rusange, kandi rikorera mu nyubako zishaje cyane.
Masengesho avuga ko uko imyaka yagiye isimburana ari na ko bagiye bongeraho indi myaka kugeza mu mwaka wa 6.
Ati: ”Turashimira ubuyobozi bw’Akarere bwatwubakiye ishuri kubera ko mu bushobozi bw’ikigo aya mafaranga ntabwo yari kuboneka.”
Masengesho avuga ko no kuyasaba ababyeyi bitari gukunda kuko byari kuba ari ukubikoreza umutwaro uremereye.
Avuga ko mu nyubako zishaje Akarere kubatse izindi zikavugururwa harimo izari zarubatswe mu mwaka wa 1975 hakiba amashuri ya CERAI.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko izi nyubako zuzuye zitwaye arenga miliyoni 800 y’u Rwanda.
Iri shuri ryisumbuye rya Kigoma, ryigamo abanyeshuri 740.







MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
