Ruhago y’Abagore: Police WFC ishobora guterwa mpaga

Nyuma y’imikino y’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Muhazi WFC igiye gutanga ikirego iregamo Police WFC kubera gushyira umukinnyi udafite ibyangombwa ku ntebe y’abasimbura.

Ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, Police WFC yatsinze Muhazi WFC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’Amaguru.

N’ubwo Muhazi WFC yatsindiwe mu rugo mu mukino wabereye i Rwamagana, amakuru avuga ko igiye gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Amakuru UMUSEKE wakuye muri iyi kipe, avuga ko ikirego batanga kiza kuba kivuga ko ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yafashe umukinnyi witwa Niyonshuti Emerance ikamushyira ku ntebe y’abasimbura kandi atabyemerewe kuko akiri umukinnyi ufite amasezerano ya Rayon Sports WFC.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Babeshye amazina bamwita undi kugira ngo bajijishe abasifuzi. Bamwise Ndayishimiye Esperance.”

Bivugwa ko ngo nyuma yo kumuhindurira amazina, Emerance yanahawe inshingano zo kwitwa ushinzwe ibikoresho [Kit-Manager] kugira ngo abashe kwicara ku ntebe y’abasimbura n’ubwo n’usanganywe izo nshingano muri iyo kipe nawe yari ahicaye.

Muhazi WFC ikimenya aya makuru yose, yahise ifata umwanzuro wo gutanga ikirego gikubiyemo aya makuru yose aherekezwa n’amafoto agaragara uyu mukinnyi yicaye ku ntebe y’abasimbura ndetse anambaye imyambaro iriho ibirango bya Police WFC.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ari bwo ubuyobozi bw’iyi kipe bugomba gutanga ikirego.

Ni nyuma y’iminsi ishize ikipe ya Rayon Sports WFC yandikiye Niyonshuti Emerance inshuro zigera kuri ebyiri imusaba kugaruka mu kazi nyuma yo kumutsinda mu rubanza yayiregagamo asaba ko basesa amasezerano kuko we avuga ko batigeze bubaha ibiyakuyemo.

Kuva Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino yatangira, uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore [She-Amavubi], nta mukino n’umwe arakina ndetse ntanakorana imyitozo n’ikipe ye yo mu Nzove.

Niyonshuti Emerance [wa Gatandatu uhereye ibumoso] yari ku ntebe y’abasimbura ya Police WFC
Police WFC ishobora guterwa mpaga

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • ABA RAYON NIBAREKE UWO MWANA AGENDE MURI POLICE BAMUFASHE YIGE, BAMUBERE IMBWA BARI KUNYANAYIMBWA MU MATIKU YABO BANGA KUMUHEMBA ARABAZINUKWA. NAMWE MWIBAZE UMWANA UVA MURI RAYÔN AKAJYA MURI POLICE ITAGIRA ABAFANA NIBIGWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *