Ruhago y’Abagore: Ihirwe Régine yongeye gutakambira FERWAFA

Myugariro w’ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Umupira w’Amaguru [She-Amavubi] uherutse kugurwa na Rayon Sports WFC, Ihirwe Régine, yongeye kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, atakamba ngo ahabwe Ubutabera bwo kurekurwa na APR WFC.

Ku wa 24 Ugushyingo 2025, ni bwo Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA, yafashe umwanzuro wo gutegeka APR WFC kurekura Ihirwe Régine wayikiniraga ndetse ikamuha ibaruwa imurekura [Release letter].

Ni nyuma y’ubusesenguzi bw’ikirego uyu mukinnyi yari yatanze muri iri Shyirahamwe. Gusa ikipe y’Ingabo yahise ijuririra uyu mwanzuro ariko kugeza magingo aya nta gisubizo kiratangwa na Komisiyo y’Ubujurire.

Nyuma yo kuba Ihirwe ari we ukomeje kubihomberamo, yongeye gutakambira Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, asaba guhabwa Ubutabera bwo kumurekura akaguma mu kipe yamuguze ndetse akayisinyira mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yakomeje avuga ko ikipe y’Ingabo itigeze yubaha umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere, bigatuma nta baruwa imurekura ahabwa.

Uyu mukinnyi yakomeje abwira Shema kumurenganura kuko umupira w’amaguru ari wo akuramo buri kimwe kimufasha, yaba amafaranga yo kwishyura n’ibindi bimutungana n’umuryango we.

Kuva yava muri APR WFC, Régine yitoreza muri Rayon Sports WFC ndetse aherutse kujyana na yo muri Cecafa yabereye muri Kenya n’ubwo atigeze akina kuko nta byangombwa arabona bimwemerera gukina.

Ibaruwa Ihirwe yandikiye Shema amutakambira ngo amuhe Ubutabera
Ihirwe yongeye kwandikira Perezida wa FERWAFA asaba kumurenganura
Ni n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’abato n’iy’abakuru

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *