Abantu barenga 300 biravugwa ko bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro ya Coltan cya Rubaya giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko inkangu yibasiye icyo kirombe mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.
Urubuga Beto cd rwatangaje ko iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi yahitanye abagera kuri 300 bari baraye mu bucukuzi.
Umwe mu babonye ibyabaye avuga muri video agaragaza ko inkangu yishe abantu benshi.
Ababibonye bavuga ko inkangu yatangiriye ahitwa Gakombe, muri kiriya kirombe cya Rubaya, nyuma ibitaka byiroha aho abacukuzi bari batangiye imirimo yabo, ndetse n’inkengero z’ikirombe zagizweho ingaruka.
Imibare ya mbere igaragaza ko abantu benshi baba baguye muri iyi mpanuka yatewe n’inkangu.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu abatabazi babashije gukuramo bamwe mu bagwiriwe n’ikirombe, barimo abana batandatu bapfuye bo mu gace kitwa Gatabi.
Inzu ziri munsi y’umusozi zarengewe n’ibitaka ubwo iriya nkangu yabaga. Hari ababashije kurokorwa bakomeretse bajyanwa kwa muganga muri kariya gace nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Amakuru avuga ko mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (4h00 a.m) ari bwo inkangu yabaye. Muri ayo masaha abacukura amabuye y’agaciro baba batangiye imirimo, kubera ko ngo koza amabuye y’agaciro bitangira saa kenda za mugitondo (3h00 a.m).
Ibi birombe bya Rubaya bibitse amabuye yo mu bwoko bwa Coltan menshi dore ko agera kuri 15% by’abarizwa mu Isi yose, bimaze igihe byibasirwa n’inkangu zihitana benshi.
Tariki ya 28 Mutarama 2026 nabwo inkangu yahitanye abantu bivugwa ko barenga 200. Tariki ya 3 Werurwe, 2026 nabwo inkangu yaherukaga guhitana abagera kuri 300.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

AI linkbuilding tool with chatgpt