RPL: APR yahize kwihimura! Umunsi wa 24 uhatse iki?

Mu gihe hategerejwe imikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 24, ikipe y’Ingabo yikomanze ku gatuza ko ari igihe cyiza cyo kwihimura kuri Musanze FC yayitsindiye kuri Stade Ubworoherane mu mukino ubanza.

Nyuma y’uko amakipe yari amaze iminsi ahugiye mu Gikombe cy’Amahoro, Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League], yagarutse hakinwa imikino y’umunsi wa 24.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026, hateganyijwe imikino itatu kandi yose ifite igisobanuro kuri buri kipe.

Rutsiro FC iri mu myanya ibiri ya nyuma n’amanota19 izakira Etincelles FC iyiri imbere ku mwanya wa 16 n’amanota 20. Ni umukino uzakinwa Saa Cyenda z’igicamunsi.

Kuri Kigali Pelé Stadium ho hazabera imikino ibiri. Gasogi United ikumbuye intsinzi ya Shampiyona, izaba yakiriye Bugesera FC imaze iminsi yijuta intsinzi Saa Cyenda z’igicamunsi.

Ikipe y’Ingabo yateguje abanya-Musanze ko ari igihe cyiza cyo kwihorera, izaba yakiriye Musanze FC Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.

Impamvu yo kuwita umukino wo kwihimura, ni uko APR FC yatsindiwe kuri Stade Ubworoherane ibitego 3-2 mu mukino ubanza wahuje aya makipe.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwafashe icyemezo cyo kubabarira Dauda Yussif wari umaze iminsi ari kwitoreza mu Intare FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri.

Ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, na bwo hateganyijwe imikino itatu ifite igisoabanuro kuri buri kipe.

AS Muhanga ya nyuma n’amanota 18, izaba yakiriye Mukura VS iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 36 Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade ya Muhanga.

AS Kigali izaba yakiriye Kiyovu Sports. Kimwe mu bikomeza uyu mukino, ni uko zombi zitunzwe n’umubyeyi umwe witwa Umujyi wa Kigali.

Ikindi kiwukomeza ku ruhande rw’ikipe yo ku Mumena, ni uko ikumbuye intsinzi kuko nyuma yo gusoza neza imikino ibana ya Shampiyona, nta bwo yatangiye neza iyo kwishyura.

Gorilla FC ikumbuye intsinzi, izaba yakiriye Marine FC iheruka kuva i Kigali yemye. Ni umukino uzakinwa Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba.

Ku wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, hateganyijwe imikino ibiri yose izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Gicumbi FC izakira Police FC Saa Kumi n’Imwe z’amanywa mu gihe Al-Merrikh SC yo izasura Rayon Sports Saa Mbiri n’igice z’ijoro.

Umukino usoza iy’umunsi wa 24 wa Shampiyona, uzahuza Amagaju FC na Al-Hilal SC kuri Stade Kamena ku wa 31 Werurwe 2026 Saa Cyenda z’amanywa.

Al-Hilal SC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 45 igakurikirwa na Al-Merrikh SC n’amanota 44.

Shampiyona izagaruka hakinwa imikino y’umunsi wa 24
Kiyovu Sports izasura AS Kigali
Marine FC izagaruka i Kigali
Gahunda y’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda
APR FC yahize kwihorera kuri Musanze FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *