Roben Ngabo yahawe akazi muri FERWAFA

Uwari umunyamakuru wa RadioTV10 mu kiganiro cy’imikino, Ngaboyicondo Roben uzwi nka ‘Roben Ngabo’, yahawe akazi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nk’umwe mu bagize itsinda rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

Uyu musore ufite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru, yatangiye akazi ku wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026.

Roben azakorana na Maurice ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA. Zimwe mu nshingano afite, harimo kongera imbaraga ku mbuga nkoranyambaga z’iri Shyirahamwe.

Ngabo yakoreye ibitangazamakuru birimo Isango Star, IGIHE, UMUSEKE na RadioTV1. Yakoreye kandi Rayon Sports imyaka isaga itandatu nk’uwari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri iyo kipe.

Ni umwe mu banyamakuru bato bafite impano mu mwuga w’itangazamakuru, bikiyongeraho kuvuga neza ururimi rw’Icyongereza.

Yakoreye Rayon Sports igihe kinini
Yakoze mu kiganiro ‘Rayon Time’ ubwo yari akiri umukozi wa Murera

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *