Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu n’inkumi yihebeye yitwa Lily, bagiye kwibaruka imfura ya bo.

Muri Mutarama uyu mwaka, ni bwo hagaragaye amashusho ya Rihungu na Lily bari mu bihe buryohe bw’urukundo ndetse buri umwe yerekana ko anyuzwe n’urukundo rwa mugenzi we.
Urukundo rw’aba bombi rukomeje gukura umunsi ku wundi, kuko kimwe mu bibigaragaza ni uko bagiye kubyarana.
Amakuru yizewe UMUSEKE wakuye hafi y’inshuti za hafi za Rihungu na Lily, avuga ko muri uyu mwaka bazibaruka imfura ya bo.
Uyu munyezamu wa Police FC, yabaye umuhungu wa gatatu Lilly yatwaye umutima muri siporo y’u Rwanda, nyuma yo kuvugwa mu rukundo na Karera Hassan ndetse na Rwatubyaye Abdoul.
Uyu mukobwa yageze kuri Rihungu mu gihe yari yabanje gusangiza abamukurikira amashusho ari gusomana na Rwatubyaye Abdoul, Kapiteni wa Rayon Sports FC.
Ni amashusho yavugishije abatari bake cyane ko yagiye hanze mu gihe inkuru z’uko uyu mukobwa yaba yaragize uruhare mu gusenyera Karera Hassan zari zitarasaza mu mitwe ya benshi.
Mbere y’aho, Lilly yasohoye amashusho ari mu bihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.
Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera, atangaza ko batandukanye.
Umugore wa Karera yateranye amagambo na Lilly amushinja kumutwarira umugabo mu gihe undi yavugaga ko nta ruhare abifitemo.
Uyu mukobwa w’ikimero cyakuruye benshi, asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Finland ari na ho yamenyaniye na Karera wahoze akinira APR FC n’Amavubi.




UMUSEKE.RW
Abakobwa n’Abagore benshi bambara ubusa mu ruhame kugirango bakurure abagabo. Ntabwo bazi ko ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, rivuga ko “icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame gihanishwa igifungo cy’imyaka 2 cyangwa 3”.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye,ubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Ntabwo yabiguhaye ngo ubikoreshe mu busambanyi.Ijambo ry’imana ridusaba kwambara mu buryo bwiyubashye (decently). Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.