Rusizi: Ababyeyi babiri bagaragarije Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyha, RIB, impungenge batewe n’abana babo b’abahungu bajyanywe n’umuturanyi wabo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakeka ko yabajyanye ku bacuruza.
Ni ababyeyi bo mu murenge wa Nzahaha babigaragarije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na UN MIGRAION ku wa Kabiri tariki ya 03 Werurwe, 2026, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu murenge wa Rwimbogo.
Muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu”, umwe muri aba babyeyi yavuze ko umugabo witwa Ntibaziyaremye Faustin, yahoraga abwira umwana we w’imyaka 20 y’amavuko n’undi uri munsi ye, ko azajya kubaha akazi muri Congo.
Ngo yaje kubajyana ababyeyi batabizi, bahabwa amakuru n’abo yari bujyaneyo batagiye.
Mukantakiyimana Alphonsine ni umubyeyi w’umwe muri abo bana, agira ati “Abana bacu babiri harimo uwange witwa Mutuyimana Anicet w’imyaka 20, umugabo witwa Ntibaziyaremye Faustin, yahoraga ababwira ko azabaha akazi muri Congo, yarabajyanye yemeye ko yabajyanye mu kirombe.”

Uyu mubyeyi Alphonsine yakomeje avuga ko uyu Ntibaziyaremye ku itariki ya 19 Mutarama 2026, yanditse ibaruwa yemeza ko azabagarura ku itariki ya 27 Mutarama, 2026 ngo kugeza n’ubu ntabwo barabona abana babo.
Muri iyo baruwa hari handitsemo hati “Njywe Ntibaziyaremye Faustin ku kibazo nagiranye n’ababyeyi b’abana, Mutuyimana Anicet na Kwizera Patrick, nari nabajyanye mu kazi muri Congo, niyemeje ko bagomba kugaruka bitarenze tariki 23/1/2026 nzabashyikiriza ababyeyi.”
Kuri iki kibazo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamaze impungenge ababyeyi ko kizwi ko uwabikoze yafashwe ari mu maboko y’ubutabera, ko hariho guhana amakuru y’aho abana baherereye ngo bagarurwe mu Rwanda.
Mu butumwa RIB yatanze, yasabye ababyeyi kuba inshuti z’abana, ko ari bwo bazababwira byose bigatuma barindwa ibyago byo gucuruzwa.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, ati “Ni ikibazo gikomeye kirazwi harimo abana bato, amakuru akimara kumenyekana muri RIB, uwo muntu yarafashwe akorerwa dosiye ari mu maboko y’ubutabera. Hariho guhana amakuru y’aho baherereye bagarurwe. Turasaba ababyeyi ko bagomba kuba inshuti z’abana.”
Itegeko rihana icuruzwa ry’abantu n’ababigizemo uruhare: Iyo ari ubucuruzi bw’abantu bukozwe imbere mu gihugu, itegeko rigena igihano kiri hagati y’imyaka 10 na 15 y’igifungo, ndetse n’ihazabu hagati ya Miliyoni 10 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Naho ubucuruzi bw’abantu cyangwa ababigizemo uruhare mu buryo bwambukiranya imipaka, bakajya gucuruzwa mu bindi bihugu, itegeko ritanga ibihano byihanukiriye kurushaho.
Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa imyaka 20 kugera kuri 25 y’igifungo, n’ihazabu hagati ya Miliyoni 20 na 25 ‘amafaranga y’u Rwanda.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I RUSIZI
