Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga.
Mu butumwa bwa RIB bwo ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.
RIB yavuze ko Dr Manirakiza Benjamin ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yibukije abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka k’umuryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Iti “RIB irihanangiriza uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.”
Icyaha cyo gusambanya umwana, giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Uyumwarimu Ibibintu Yakoze Ni Ibikorwa Bigayitse Kwangiza Ubuzima Bwababangavu Ariko Bigaragareko Atarubwambere Abikoze Ahubwo RIB Ikore Iperereza Ryahoyagiye Yigisha Hose Irebeko Ntabandibana Babakobwa Yagiye Ahohotera Abasambanya . Gusa Bakurikize Icyo Amategeko Ateganya .
Nabandi Bose Bakora Ibikorwa Nkibi Barebereho .