RIB yafunze umusore w’umu’diaspora uvugwaho gukora amahano i Kigali

Urwego rw’Ubugenzacyaha, rwafunze umusore ukekwaho kwica mugenzi we amugongesheje imodoka ku bushake.

Amakuru avuga ko uwitwa MUGISHA yagonze ku bushake mugenzi we witwa Ngabo Eric, bombi babanaga muri leta zunze ubumwe za America ariko bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko.

Iyi nkuru y’urupfu rwa Ngabo yakomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubugome yicishijwe na mugenzi we wamubwiye kenshi ko azamwica.

Ibi byabereye mu kabari kitwa Green Louange mu mujyi wa Kigali, nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bari kumwe na bo.

Ngo abo basore bakomezaga gushwana, bifitanye isano n’amakimbirane ya kera bagiranye bitewe n’uko uyu witwa Mugisha yakundaga gutukana hanyuma uyu witwa Ngabo amukura muri Group WhatsApp undi amugirira inzika.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye UMUSEKE ko uyu ukekwaho gukora kiriya cyaha yafashwe.

Ati “Tariki ya 23/01/2026, RIB yafunze MUGISHA David Gakuba akaba acyekwaho kugira uruhare  mu rupfu rwa NGABO Eric. Uregwa MUGISHA David Gakuba ubu afungiye kuri RIB Station Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.”

Abakobwa bari kumwe n’aba basore mu kabari babonye ibyabaye, bavuga ko Mugisha yinjiye mu modoka, agonga Ngabo, ndetse asubira inyuma kugira ngo amwice, nyuma yo gukora ibyo ajya kuri Polisi kwirega ko yishe abantu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *