RIB yafunze umugabo wagize umwana umugore

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Umugabo bikekwa ko yabanaga n’umwana yaramugize umugore yatawe muri yombi.

Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umugabo w’imyaka 57 ukekwaho kubana n’umwana w’imyaka 16, aho bikekwa ko yari yaramuhinduye umugore anamusambanya.

Bariya bombi babanaga mu mudugudu wa Bukinankwavu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza.

Umwe mu bayobozi wakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko uwatawe muri yombi yari amaranye n’uriya mwana igihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Amakuru avuga ko uriya mugabo yigeze umugore, ndetse afite abana bakuru mu karere ka Nyamagabe dore ko ariho yaturutse ajya kuba i Nyanza.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ukekwaho kubana n’uriya mwana kugira ngo bimenyekana byagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Amategeko yo mu Rwanda ntabwo yemerera umukobwa cyangwa umuhungu uri munsi y’imyaka 21 gushaka mu buryo bwemewe n’amategeko, cyakora umuntu ava mu cyiciro cy’ubwana iyo yujuje imyaka 18 y’ubukure.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *