Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yateguje abafatabuguzi bayo ko, kubera imirimo yo kwagura imwe mu miyoboro yayo, hazabaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Biteganyijwe ko amashyanyarazi atangira kubura guhera kuri uyu wa Mbere tariki 9 kugera 17 ku masaha n’iminsi itandukanye.
Ni igikorwa REG ivuga ko kigamije kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu Turere.
Igaragaza ko ibyo bikorwa bizatuma habaho ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’Imirenge itandukanye uhereye kuri uyu wa Mbere.
Ku rubuga rwa X, REG yatangaje iti: “Abaturage bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi, kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe.”
Iri bura ry’amashanyarazi rizagira ingaruka ku baturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu turere tumwe two mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.
Abantu bose basabwe kwitondera insinga z’amashanyarazi ngo kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’amasaha yateganyijwe.
REG kandi yiseguye ku ibura ry’amashanyarazi rizabaho mu gihe iyo mirimo izaba iri gukorwa.
Leta irateganya ko bitarenze 2029 abagerwaho n’amashanyarazi bazagera kuri 100%, aho kugeza ubu ari 85%, harimo n’inganda zirenga 1,300 ziyakoresha.
Reba imirenge izaburamo umuriro w’amashanyarazi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
