RDF yaganirije ba ‘Defence Attachés’

Minisiteri y’Ingabo/Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, baganirizwa ku miterere y’umutekano mu gihugu no mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Ni ikiganiro cyabaye ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse ko iki kiganiro cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga 25 birimo: Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Burusiya, u Bushinwa, u Buyapani, Isirayeli, Yorudaniya, Turukiya, Suwede, Polonye, Angola, Ghana, Botswana, Koreya y’Epfo, Zimbabwe.

Hari uwa Sudani, Kenya, Repubulika ya Ceki, Tanzaniya, Namibiya, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Abantu (ICRC).

Iri tsinda ry’abitabiriye ryakiriwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Iti “Bagejejweho ikiganiro kirambuye cyagarutse ku miterere y’umutekano mu gihugu no mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bufatanye mpuzamahanga n’ubushingiye ku mubano hagati y’ibihugu.”

Ikomeza ivuga ko ko mu kiganiro yahaye abitabiriye, Brig Gen Patrick Karuretwa yatanze ishusho irambuye ku miterere y’umutekano mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Yibukije ko ari ingenzi gukomeza ubufatanye, guhanahana amakuru no gukorana n’ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga mu kwimakaza amahoro haba mu karere no ku rwego rw’Isi.

Minisiteri y’Ingabo iti “Nyuma abitabiriye bagiranye ibiganiro bifunguye, bungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho by’umutekano, imiterere y’umutekano mu karere, hamwe n’amahirwe yo kunoza ubufatanye no kubwagura.”

Ivuga ko kandi Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye abitabiriye uruhare rwabo mu gukomeza gushimangira imikoranire na Minisiteri y’Ingabo mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bishingiye mu masezerano n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda

Ivomo: Rwanda MoD

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *