Kuva kuri uyu wa Gatatu, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zahuriye mu nama y’iminsi itatu (18-20/02/2026), iri kubera mu Karere ka Musanze, aho iri kuganira ku ngamba zo gusigasira umutekano, uruhare rw’inganda mu iterambere ry’ibihugu byombi no gusangira amakuru.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko umwihariko w’iyi nama ari uko barebeye hamwe umutekano ku buryo bwagutse hanarwanywa ibyaha byawuhungabanya ku mpande zombi.
Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Maj Gen Ruki Karusisi uyobora Diviziyo ya 5 ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba na Brig. Gen Déo Rusanganwa uyobora Diviziyo ya 2 ya RDF mu Majyaruguru, ni mu gihe ku ruhande rwa Uganda hari Maj Gen Paul Muhanguzi uyobora Diviziyo ya 2 y’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Mu bindi iyi nama yibandaho ni ugusuzuma ibibazo by’umutekano bihari, gukomeza ibikorwa byubaka amahoro, guteza imbere ubucuruzi n’ibikorwa byambukiranya imipaka.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Abayobozi bakuru mu nzego za gisivili n’umutekano bo mu bihugu byombi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, ndetse n’abahagarariye inzego z’ibanze na Polisi.
Ibiganiro byibanze ku gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje, cyane cyane ku bijyanye no kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, no guhangana n’ibibazo bishya bibangamiye umutekano.


UMUSEKE.RW

You’re so awesome! I don’t believe I have read a single thing like that before. So great to find someone with some original thoughts on this topic. Really.. thank you for starting this up. This website is something that is needed on the internet, someone with a little originality!