Sosiyete Sivile yo muri Kivu ya Ruguru irashinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu bitero zikomeje kugaba ku birindiro by’ingabo za leta-FARDC muri Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imiryango ya Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru, iratangaza ko hari ibimenyetso bifatika ko igisirikare cy’u Rwanda kiri muri iyo ntambara ingabo za leta zihanganyemo na M23.
Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ikomeje kongera amakuru y’umutekano mu Majyaruguru ya Kivu, impande zombi zikomeje kwitana bamwana ku washoje imirwano ikaze ikomeje gukura abantu mu byabo.
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022, igitero cyagabwe ku ngabo za FARDC i Kibumba mu birometero 20 uvuye mu Mujyi wa Goma cyateye ubwoba bw’uko M23 ishobora gufata urugendo rugana mu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru mu itangazo yasohoye, ivuga ko hari “Abasirikare b’u Rwanda mu nyeshyamba za M23”
Iri tangazo ryahamagariye Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi, kuvugana n’Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe ku “byagaragaye ko” hari abasirikare b’u Rwanda ku butaka bwa Kongo.
Sosiyete Sivile muri Kivu ya Ruguru ivuga ko inyeshyamba za M23 zikura intwaro mu Rwanda n’ibikoresho by’ubuvuzi ndetse ko mu Rwanda ariho hari “ibirindiro byabo.”
Ivuga ko muri iyi mirwano iyo inyeshyamba za M23 zisumbirijwe zihungira ku butaka bw’u Rwanda.
Imiryango ya Sosiyete Sivile yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu baturage batuye mu Turere tw’imirwano bakomeje guhunga, ndetse hari ababarirwa mu magana bambutse umupaka wa Bunagana bahungira mu gihugu cya Uganda.
Boniface Kagumyo, umuyobozi wa Komine Kibumba yavuze ko inyeshyamba za M23 zateye zifite imbaraga zidasanzwe ibintu afata nk’ingabo z’u Rwanda zateye FARDC.
Yagize ati “Ni ingabo z’u Rwanda zateye FARDC, baratsindwa bagahungira mu Rwanda, twamaganye igitero cy’umwanzi.”
Si ubwa mbere u Rwanda ruvugwaho gushyigikira inyeshyamba za M23. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2021, ubwo izi nyeshyamba nabwo zuburaga ibitero muri Teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwashinjwe na FARDC gufasha uyu mutwe.
Icyakora icyo gihe igisirikare cy’u Rwanda, ibyo cyarabihakanye kivuga ko “nta murwanyi wa M23 wigeze uva mu Rwanda, ko ibitangazwa ari icengezamatwara-Propagande rigamije kudobya umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo”.
Ku wa Mbere u Rwanda rwasohoye itangazo risaba Urwego rw’ingabo z’Akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, kuza mu Rwanda bagakora iperereza ku bisasu by’ingabo za Congo byaguye mu Rwanda , bigakomeretsa abaturage, bikanasenya inzu.
Mbere y’uko igisirikare cy’u Rwanda gisaba ko hakorwa iperereza, Mu masaha ya mu gitondo, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange y’AKarere ka Musanze, yaguyemo ibisasu, byanakomerekeje umugore uvuye guhinga, binangiza inzu z’abaturage.
https://umuseke.rw/2022/05/byahinduye-isura-m23-ikomeje-kugaba-ibitero-simusiga-kuri-fardc/
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ariko abakongomani rwose iyo basumbirijw ngo ni Urwanda genda Rwanda waragowe.
Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Umuti uzaba uwuhe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.
Ibingibi se abakongomani ntibahora babivuga? iyo M23 yabakubise baravuga ngo ni u Rwanda. M23 yari yarahungiye muri Uganda yisuganirizayo none yaragarutse irongera irabahonda FARDC ihita yivanga na FDLR (Interahamwe) yibwira ko aricyo gisubizo cyarangiza intambara yabo na M23. Jye mbona aho kugirango abakongomani bahore bavuza induru ngo u Rwanda rwabarashe. Bakwiye kwicarana na M23 bakiga ikibazo bafitanye kuko ari M23 ari na FARDC bose ni abakongomani. Intambara yabo ntishobora kurangizwa no guhora baririmba ngo u Rwanda rwabateye.
Amahoro imbere kuko intambara irasenya…
niba ari u Rwanda rutera Intambara rwisubireho
Byose ni RDC ibitera yibwirako igisubizo yakibonera muri FDLR Kandi babizi nezako FDLR idakunze u Rwanda ikabashuka ikarasa mu Rwanda kugirango nibaneshwa na M23 bahite bavugako Ari u Rwanda ruri kwihorera. Umuti ntawundi RDC niyicarane kumeza amwe na M23 bacyemure ibibazo bive munzira kuko nabo nabanye Congo bene wabo.