RBC yafunguye amashami 4 yitezweho gukora ubushakashatsi no guhangana n’indwara zirimo imidido

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyafunguye amashami 4 mashya mu ntara zose mu turere twa Huye, Karongi, Musanze na Rwamagana, ni amashami aje gufasha mu gukora ubushakatsi ku ndwara z’ibyorezo byambukiranya imipaka ndetse n’indwara zitandura zibasira abantu harimo malaria, imidido na korera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyafunguye amashami 4 yacyo mashya

Aya mashami mashya akaba yari asanzwe akorana n’ibitaro ariko ntiyatangaga serivise zose zitangwa na RBC kuko yari asanzwe atunganya amaraso gusa. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2021, akaba aribwo aya mashami yatangiye gutanga serivise zose zatangirwaga i Kigali ku cyicaro cya RBC.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko hari indwara z’ibyorezo zikomeje kugaragara bityo ngo aya mashami mashya aje kurushaho kubafasha kwegera abaturage no gukora ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo biri kwibasira abaturage.

Ati “Ariya mashami yatunganyaga amaraso gusa ariko ubu azatanga serivise zose RBC itanga, abakozi n’ibikoresho twabyongereye. Tumaze iminsi tubibona ko dukeneye ibiro no mu Ntara mu rwego rwo kwegera abaturage kuko gukorana n’ibitaro bitari bihagije. Kuhagira ibiro bifite n’amasuzumiro (Laboratory) bizadufasha gukora ubushakashatsi ku ndwra z’ibyorezo zikomeje kugaragara harimo ibyorezo byambukiranya imipaka, aya mashami azadufasha kurushaho guhangana n’izi ndwara.”

Dr Sabin Nsanzimana yakomeje avuga ko aya mashami aje kuruhura abaturage ku ngendo ndende bakoraga bajya gushaka serivise i Kigali, yongeraho ko indwara zirimo imidido, malaria na korera bagiye kurushaho kuzikoraho ubushakashatsi mu rwego rwo kuzihashya.

Yagize ati “Abaturage bakoraga ingendo baza Kigali kuhashaka serivise runaka, ubu ntibazongera kuvunika kandi natwe byatugoraga gutanga serivise. Hari Intara zirimo malaria nyinshi nk’Amajyepfo n’Ibirusirazuba, hari ahaba ibyorezo nka korera mu turere duturiye ikiyaga cya Kivu, ndetse n’uburywayi bw’imidido buterwa n’ubukonje bwinshi aho abaturage bakandagira ku mabuye ava mu birunga. ibi byorezo byose n’izi ndwara tugiye kurushaho guhangana nazo mu buryo bworoshye kuko abantu twoherezagayo bavuye i Kigali ntago batangaga umusaruro mwiza witezwe n’abaturage.”

Aya mashami uko ari 4 akaba yarongerewe ubushobozi bw’ibikoresho n’abakozi bashya bigendanye na serivise zose RBC itanga. Urugero nk’ishami rya Musanze inyubako ikaba yaraguwe ariko hanubatswe ibyumba bibiri binafite ahantu hihariye ho kwakira umuntu wagaragara afite icyorezo kidasanzwe.

Mu bindi byakozwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi aya mavuriro ni ukuyaha abakozi n’abayobozi beza. Kugeza ubu aya mashami akaba afite abayobozi bari bamaze ukwezi bakora kandi bakaba ari abaganga bafite ubunararibonye mu buvuzi bwihariye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima buvuga ko bufite inshingano zikomeye zo guha serivise nziza abaturage kuko aribo bakorera, bityo ngo bagiye kurushaho kubegera no kumenya indwara zirimo n’ibyorezo zibugarije.

Nubwo aya mashami yafunguwe hari hamwe ibikorwa byo kwagura inyubako zayo bigikomeje ndetse hanongerwamo ibikoresho bijyanye n’igihe harimo ibizifashishwa mu bushakashatsi. Ubusanzwe aya mashami ya Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi yari asanzwe akorana n’ibitaro akagira abakozi 20 bari basanzwe bakora mu gutunganya amaraso, aba bakozi rero bakaba barongewe kandi bazakomeza kongerwa.

Aya mashami yitezweho gukora ubushakshatsi ku ndwara z’ibyorezo harimo indwara y’imidido yibasira abaturiye ibirunga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Indwara zihitana Millions nyinshi buri mwaka.Urugero,Report ya World Health Organisation yerekana ko: Cancer yica abantu 10 millions buri mwaka,Impyiko nazo zica 10 millions,Stroke 5 millions;Hypertension 10 millions,etc…Ikindi kandi,”nta muntu n’umwe ku isi udafite indwara”.Benshi barwaye umutwe,ibiheli,etc…Abantu barwaye Ishinya (tooth decay) barenga 2.4 Billions!!! Amaherezo azaba ayahe?Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi wa nyuma,Imana izabanza irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,hamwe n’abibera mu by’isi gusa ntibashake Imana.Ikibabaje nuko aribo benshi.

  • Ariko ubundi ubucyene n’iki ?
    Ubundi abantu bazi neza icy’ iryo jambo rivuga,barabizi , ;
    ariko yenda,umuntu’ ashobora kujyerajyeza gutanga ibisobanuro bindi.
    (reka dutangire tujyerajyeza gutanga igisubizo kukibazo : « Nukubura ububasha bwo gushyikira icyumuntu/abantu (b)acyeneye »).
    Hano yenda,twatangira twerekana zimwe munkomoko zubucyene zisanzwe zizwi na bose :
    -Hashobora kuba har ‘ikibazo cyamatwara,cyangwase kudashobora kwiga imvo n’imvano yikibazo(tubyite yenda «kudashobora kunegura amatwara »),hashobora kuba harikibazo cy’ubukoloni,Nibindi nibindi…
    Ariko ibyo byose bishobora no gukomatana icyarimwe.
    Reka yenda dutangire (mukwerekana impamvu zitazwi cyane)dutanga’ urugero rufatika.
    Tuvuge umuntu agiye nkahantu abantu bari kugurisha ibintu, nabandi bagura.
    Aho hantu habera ibintu bidasanzwe,nubwo bamwe na bamwe babimenyereye.
    Bityo,aho hantu,nibintu « bisanzwe » kuboba umwe atanga « amafaranga »,undi akamuha ikintu.
    Nubwo bamwe na bamwe babona’aribintu « bisanzwe(es’ubundi byavuyehe ?byatangiye ryari ? gute ?),reka turebe koko n’iba’ aribintu « bisanzwe »(ndetse niba har’ingaruka kubucyene).
    Reka dufate urugero kuli « rwego » na «kanyamanza »…
    Aba nabantu babiri(2),kuko bombi arabantu,dushobora kuvuga tutibeshya kw ‘ibyo bakeneye mubuzima ari bimwe.
    Birumvikana kw’iyo ‘ibyo bakeneye mubuzima ntaho biba bihuriye,ntibaba bombi arabantu(umwe yaba yenda ar’umuntu,’ikindi ar’inyamaswa,cyangwase kimwe arinyamaswa ikindi arikintu(nk’ibuye)).
    Reka tugaruke kurugero rwisoko aho « Rwego » na « Kanyamanza »,umwe ari gutanga amafaranga,undi amuha ikintu(umwe agura, undi agurisha).
    « Amafaranga « kanyamanza »afite,arasobanura’ ibintu ashobora kugura(Ibyo rwego amuha) ».
    Iyi nteruro kuri benshi « irasanzwe »,ndetse no kubona iryo hererekanya ry ‘amafaranga n’ikintu,ntibitangaje kuli bamwe.
    Ariko mubyikuri, ibyo bisobanuye,nuko’ ibyo Kanyamanza acyeneye mubuzima,ibyana n’amafaranga ashobora gushyikira, ndetse no kuli Rwego nuko.
    Ibyo Kanyamanza na Rwego bakeneye mubuzima,bijyana n’amafaranga bashobora gushyikira ;bivuzeko’ ibyo Kanyamanza na Rwego bakeneye mubuzima,bitari bimwe(kandi twabonye kw’ibyo bidashoboka kuk’arabantu bombi).
    Uku niko tubona ibintu bitaribyo buri munsi tukabifata nkibintu bizima.
    A)Ibyabantu bakeneye,nibyo bisobanura ibyo bagomba gushyikira
    B)Ntabw’aribyo bashobora gushyikira ,bisobanura ibyo bakeneye mubuzima.
    Gutekereza gutya(B),(Amatwara acuritse),nibyo mpamvu z’ubucyene.
    Umusomyi w’impirimbanyi yabigira umukoro kwiga kukinyuranyo cyinteruro (A) na (B)(kumufasha,umuntu yatanga iri jambo « UMURIMO »).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *