Rayon Sports yishe umuzungu yishyura abarimo Robertinho

Nyuma yo kuregwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ndetse igafatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi, Rayon Sports yijajaye yishyura abarimo umutoza, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’.

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2024-25 urangira, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gutandukana n’uwari umutoza mukuru wa yo, uzwi ku izina rya ‘Robertinho bumushinja umusaruro nkene no kugira uburwayi.

Nyuma gusezererwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu munya-Brésil yahise afata icyemezo gutanga ikirego muri FIFA ndetse Gikundiro itegekwa kumwishyura ibihumbi 22.5$ [miliyoni 32.7 Frw]. Iyi kipe yo mu Nzove yategetswe kuba yamaze gukemura ibibazo by’abayireze mu gihe cy’iminsi 45.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko muri aya mafaranga yahawe Robertinho, harimo miliyoni 5 Frw zatanzwe na Munyakazi Sadate wayoboye Gikundiro mu myaka ishize.

Uretse uyu mutoza wishyuwe, abandi bishyuwe ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ukomoka muri Tunisia, Mohammed Chelly wahawe 3000$ bingana n’amezi atatu arimo kumwe kw’imperekeza, n’umutoza wungirije ari we Azouz Lotfi wahawe amezi abiri angana na 3000$ kugira ngo batandukane mu bwumvikane nta zindi manza zijemo.

Iyi kipe yo mu Nzove iri gukemura ibibazo by’amikoro ibijyanisha no kwitegura umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda, uzayihuza na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025.

Gikundiro yatangiye shampiyona nabi, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ruyobowe na Police FC iyirusha amanota atatu.

Robertinho yamaze kwishyurwa na Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *