Rayon Sports yasohoye undi munya-Tunisie

Nyuma yo gutandukana n’abatoza babiri bakomoka muri Tunisie, Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC, bwatangaje ko yamaze gutandukana na Mohamed Chelly bari bazavanye muri icyo gihugu.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ni bwo Gikundiro yatangaje ko Mohamed Chelly ukomoka Tunisie, yari yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe. Gusa nyuma y’amezi ane gusa, uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi, yamaze gutandukana na yo.

Chelly agiye yiyongera ku batoza babiri b’abanya- Tunisie, Afhamia Lotfi na Azouz Lotfi bo batandukanye n’ikipe kubera umusaruro nkene bashinjwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Mohamed na Azouz, kuri uyu munsi banditse ndetse basinye ku mabaruwa ahamya ko batandukanye na Rayon Sports mu bwumvikane ndetse ntacyo bazayishyuza cyangwa ngo bayirege.

Mohamed Chelly yatandukane na Rayon Sports mu bwumvikane
Yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Akigera muri Gikundiro, Chelly yabaye mu berekanye imyambaro ikipe izifashisha uyu mwaka
Yagiye akina imwe n’imwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *