Rayon Sports yakoze mu ntoki abakozi

Nyuma yo guhabwa ibihumbi 70$ ku mafaranga Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd yabemereye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise buhemba abakinnyi n’abatoza imishahara y’ukwezi kwa Mutarama, Gashyantare na Werurwe 2026.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Murera yakiriye 1/10 cy’amafaranga angana n’ayo azajya ahabwa buri mwaka, kugira ngo ibashe gukemura ibibazo by’amikoro ifite.

Rayon Sports yahawe ibihumbi 70 by’Amadolari ya Amerika [Asaga miliyoni 102 Frw], yo kuyifasha gusoza neza Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe yahise ihemba abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare mu gihe abatoza bo bahembwe imishahara y’amezi ya Mutarama na Gashyantare uyu mwaka.

Amasezerano y’imyaka itanu Rayon Sports yasinyanye na mafaranga Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd, akubiyemo Miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika Murera izahabwa ndetse n’imyenda yo gukorana imyitozo n’iyo gukinana ndetse n’ibindi bikoresho birimo ibyo gukoresha imyitozo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze mu ntoki abakinnyi n’abatoza

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *