Rayon Sports y’Abagore yahembye abakinnyi isaba abatoza kwihangana

Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, bwahembye abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa Ugushyingo 2025, busaba abatoza n’abandi bakozi kwihangana kuko amafaranga yabaye make.

Uyu mushahara watanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025. Wahawe abakinnyi gusa ba Rayon Sports WFC kugira ngo bajye mu minsi mikuru bafite akanyamuneza.

N’ubwo hahembwe abakinnyi ariko, ubuyobozi nta bwo bwigeze buhemba abatoza n’abandi bakozi basanzwe bakora akazi ka buri munsi k’ikipe. Nyuma yo kutabona imishahara ya bo, Murenzi Abdallah uyoboye Inzibacyuho ya Rayon Sports y’amezi atatu, yasabye abatahembwe kwihangana kuko batengushywe n’Umufatanyabikorwa.

Mu butumwa uyu Muyobozi yacishije ku rubuga rumuhuza n’aba bayobozi, yasabye abatoza n’abandi bakozi batahembwe, kwihangana kuko bagiye mu minsi mikuru badahawe imishahara bafitiwe ariko anabibutsa ko batengushywe n’Umufatanyabikorwa bari bizeye.

Ati “Twakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga ngo tubashe guhemba neza kandi bose, ariko agenda atubeshya mpaka aradutenguha.”

Yakomeje avuga ko bakwiye kwihangana kuko n’ubwo ibibazo ari byinshi ariko hazaboneka ibisubizo ku buryo guhembwa tariki ya 45 na 50 bizaba amateka muri iyi kipe. N’ubwo basabwe kwihangana, aba bakozi bandi bijwe ko ibisubizo byihuse ngo bahembwe, biri gushakwa.

Ati “Turabasaba kutwinganira mu gihe turi gushaka ibisubizo byihuse ngo tubashe kubaha ubwo butumwa [umushahara].”

Mu gihe imikino ibanza muri Shampiyona y’Abagore yamaze kurangira, Rayon Sports WFC iri ku mwanya wa Kabiri aho ifite amanota 21 mu gihe irushwa atatu na Police WFC iyoboye Shampiyona n’amanota 24.

Abatoza bijejwe ko guhembwa tariki 45 na 50 bigiye kuba amateka mu muryango wa Rayon Sports
Murenzi Abdallah yasabye abatoza n’abandi bakozi kwihanganira ko batahembwe
Abakinnyi bo bagiye mu minsi mikuru bamwenyura

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *